Itorero mu Karere ka Ruhango

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, kakaba gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo; kashyizweho n’itegeko n0 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’ imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda, kakaba kagizwe n'ibyari Uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe n’Umujyi wa Ruhango.

Akarere ka Ruhango kagizwe n’Imirenge 9, Utugari 59 n’Imidugudu 533; gafite Umutwe w’Intore witwa INDONGOZI ukagira ikivugo cy’Ubutore Umurimo Unoze Umusingi w'iterambere” ariko buri Murenge ufite izina ry’ Isibo ndetse n’ikivugo cy’ubutore.

Mu rwego rwo guhindura imyumvire y’Abanyarwanda batuye Akarere ka Ruhango hagamijwe kwihutisha iterambere hashyizwe imbaraga mu gutangira gutoza Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye; batozwa Indangagaciro na Kirazira z’Umuco nyarwanda. Hatangijwe Itorero ku rwego rw’Umudugudu, hashyirwaho ibicumbi by’indangagaciro mu Midugudu, ku mashuri no mu zindi nzego z’imirimo.

Buri mwaka kandi hatozwa intore z’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye, aho bakora ibikorwa by’ubwitange bitandukanye iyo bari ku rugerero harimo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta, kubakira abatishoboye,…… 

Aakarere ka Ruhango kishimira umusaruro wagezweho n’Intore mu byiciro bitandukanye, ni ukuvuga mu gikorwa cyo gukangurira Abanyarwanda gahunda z’Ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, isuku, kwikemurira ibibazo, kwihangira umurimo, mu kubumbatira umutekano w’Abanyarwanda, kugira inama ingo zibana nabi bakanoza imibanire yabo, n’ibindi.

Turashimira cyane Intore z’abayobozi b’inzego z’ibanze intambwe imaze guterwa mu gutanga serivisi nziza, bimakaza umuco w’ubutore aho bari hose. Turashimira kandi ubufatanye bw’afatanyabikorwa batandukanye, cyane cyane inzego z’umutekano.

Turashimira by’umwihariko Leta y’u Rwanda yagaruye Itorero ry’Igihugu, igaha agaciro umuco nyarwanda urangwamo indangagaciro zifasha buri munyarwanda kuzamura imyumvire, kubaka ubunyarwanda, gukunda Igihugu n’abagituye agaharanira kwiteza imbere no kwihesha agaciro.

Mukaburanga Floride

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga n'ibikorwa by'itorero mu Karere ka Ruhango