KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

 

Mu Karere ka RUHANGO hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange mu nama yo gukemura ibibazo iba buri wa gatatu saa tatu.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abarenganye n’ibindi.Ku yindi minsi isanzwe  abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza,serivisi ya MAJ cyangwa  abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.