Imiryango yahawe amashanyarazi na Polisi y’Igihugu irishimira ko yavuye mu mwijima; abayigize bahamya ko baruhutse imyotsi y’amatara ya peterori n’ingendo ndende bakoraga bajya gushyirisha umuriro muri terefoni. Bishimira kandi ko abana babonye uko basubira mu masomo mu ijoro. 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi imiryango 98 mu Mudugudu wa Serugeme, Akagali ka Rwesero, yahawe ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba. Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere ka Ruhango icyuweru cy’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi y’Igihugu (Police Week).

Buri muryango wahawe ibikoresho byuzuye bitanga umuriro. Bashyiriweho amatara atatu: irimurika hanze, iryo mu cyumba cy’uruganiriro, n’irimurika mu cyumba cy’uburiri.

Mukamugema Yudita agira ati “Twari mu mwijima w’icuraburindi none ubu twabonye umucyo”. 

“Turashima Ingabo z’Igihugu na Polisi, tugashima Umukuru w’Igihugu ibikorwa byiza atugezaho, Imana ikomeze kumuha umugisha.  

Semanyenzi Uzziel we agira ati “Ubungubu turi ku idembe kubera ko ari mu nzu ari no hanze hose harabona”.

Twagilimana Fidel ni umukuru w’umudugudu wa Serugeme. Avuga ko impinduka nziza zatangiye kwigaragaza. Ati “Abana bariga neza, natwe turakorera ahantu habona. Akazi kose umuntu yabasha gukora nimugoroba aragakora pe”!

Niyonteze Emmanuel we ati “Twajyaga dufata urugendo rw’amasaha nk’abiri tugiye gushyira  umuriro muri terefoni. Nk’ubungubu najyaga ahitwa i Rwankuba, ku Muremera cyangwa nkambuka nkajya muri Karongi. Ariko ubu  ndacomeka ku rukuta, ndetse njye n’akaradiyo nagashyizeho ndakumva”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi muri Polisi y’Iguhugu, Komiseri Celestin Twahirwa, yasobanuye ko guha abaturage amashanyarazi ari igikorwa kigamije kubumbatira umutekano, no kugeza abaturage ku iterambere.  

Umuyobozi w’Akarere, MBABAZI François Xavier, yasabye abahawe amashanyarazi kuyafata neza kugira ngo azarambe, anabafashe mu kububatira umutekano aho batuye. Yabakanguriye kutazigera batatira  igihango bagiranye na Polisi. Ati “Mube intumwa za Polisi mu kubumbatira umutekano no gukumira ibyaha”.

Mu Karere ka Ruhango ingo zifite umuriro w’amashanyarrazi zigera kuri 27%. Mu Murenge wa Kabagali, Akagali ka Karambi niko konyine gafite amashanyarazi. Ariko mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018 hateganyijwemo amafaranga yo kuyageza aho bishoboka mu tundi tugali.

 

 

Share Button