None tariki ya 2 Kamena 2017, muri Eden Palace Hotel hateraniye inama yo kungurana ibitekerezo ku itenganyabikorwa ryo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo.

Yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere (RWFA) ku nkunga y’Umuryango Water for Growth.

Intego nkuru y’inama ni ukuganira harebwa uko ibikorwa byo kubungabunga iki cyogogo byashyirwa mu 2017/2018 .

Ku rwego rw’Akarere yitabiriwe n’abashinzwe ubuhinzi, amazi, umutungo kamere no kurengera ibidukikije, n’isuku n’isukura.

Hari kandi n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, n’abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’amazi.

Abitabiriye inama baganiriye ku byakozwe, ibiriho bikorwa, n’imishinga iteganyijwe mu Karere muri gahunda yo kubungabunga iki cyogogo.   

Kugeza ubu mu Tugali dutatu twa Kabagali haciwe imirwanyasuri, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha 704, na ha 10 z’imigano ku nkengero za Nyabarongo.

Ibi bikorwa byakozwe n’umushinga LVEMP, hakaba hagishakwa ingengo y’imari yo kubikomereza mu Tugali dutatu dusigaye.  

Hagaragajwe kandi imishinga Akarere gasaba guterwamo inkunga. Iyo ni imirwanyasuri, gutera ibiti no guca amaterasi yikora muri Kinihira na Mwendo.  

Hemejwe ko mu mpera z’uku kwezi intumwa z’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere n’Akarere bazasura aho bizakorerwa, bakemeranya ku bizakorwa.  

Abatuye ahamaze gushyirwa ibikorwa byo kubungabunga iki cyogogo basabwe gufata neza ibyakozwe, ahandi ho bakarwanya isuri mu mirima yabo, bacukura imirwanyasuri, banatera ibiti n’ibyatsi bifata amazi.

Abaturage basabwe kandi gukora ibiri mu bushobozi bwa buri wese bagafata amazi y’imvura ava ku bisenge by’amazu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Twagirimana Epimaque, yagaragaje ko guhuza imbaraga mu kubungabunga iki cyogogo ari ingenzi, bikazafasha Uturere dugihuriyeho kugera ku muhigo wo guhindura amazi ya Nyabarongo urubogobogo.

Share Button