Kugena umunsi w’umwihariko wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu miryango y’abakozi b’amakomini bazize Jenoside no guha abarokotse bo muri iyo miryango ibyo amategeko abemerera ni bimwe mu byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017 ubwo hibukwaga abakozi b’Amakomini yavuyemo Akarere ka Ruhango bishwe rubi bazira Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Munyanziza Narcisse, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, yibukije ko abishwe bari “inkingi za mwamba” aho bakoraga no mu miryango yabo. Abo basize bavukijwe byinshi bari babatagerejeho, hakaba hakwiye kugira igikorwa kugira ngo nibura ibyo bari bariteganyirije bihabwe ababo barokotse.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Twagirimana Epimaque, yijeje ko ubuyobozi buzabiganiraho hashakwe igisubizo gikwiye.

Yavuze kandi ko kuba abayobozi barishwe n’abo bayoboraga ari “agahomamunwa”, asaba abakozi guhora babizirikana, mu byo bakora byose bagaharanira ko Jenoside idakwiye kuzongera ukundi aho ariho hose ku Isi. 

Hakizimana Jean Marie Vianney wavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 we yasabye ko hajyaho uburyo abarokotse Jenoside bo mu miryango y’abakozi bishwe bajya bahura bagafatana mu mugongo, bagasangira ubuzima, bagaterana inkunga, by’umwihariko bagafatanya gushaka uko abakeneye ubufasha kurusha abandi babubona mu gihe gikwiriye.

Yashimiye kandi Ingabo za RPF zabohoye u Rwanda zikarokora abari bataricwa, ashima aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’icyerekezo rufite, maze ahamagarira buri wese kukiganamo.  

Hakizimana yagarutse no ku gushaka amakuru ku bakozi bose bishwe, ababo barokotse ndetse no ku miryago ishobora kuba yarazimye. Iki gitekerezo cyashimangiwe n’Umuyobozi wa IBUKA wavuze ko gushaka amakuru y’aho imibiri y’abakozi bishwe n’abo iruhukiye ari ikintu cyihutirwa, kugira ngo abatarashyingurwa bashyingurwe mu cyubahiro.  

Munyanziza Narcise yasabye kandi ko abatangabuhamya bajya batanga ubwuzuye, bakagaragaza neza amateka y’abishwe, uko bari babayeho mu kazi, uko babanaga n’abo bakoranaga, uko babayeho ubwo Jenoside yategurwaga na mbere yo kwicwa  n’uko bishwe. Yashishikarije abumva batabasha gutanga ubuhamya mu ruhame kubikora mu nyandiko.

Mu gusoza iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yijeje ko ibitaranoga mu mitegurire y’uyu munsi bizakomeza kunozwa, ubuyobozi bukazita ku byasabwe, aho bikenewe bukazagisha inama kugira ngo ibibazo bikemuke vuba. 

Amakomini yabyaye Akarere ka Ruhango ni: Tambwe, Kigoma, Ntongwe, Mukingi, Mushubati, Murama, Masango. Abakozi b’aya makomini bishwe bamenyakanye amazina yabo akaba yanditswe ku Kimenyetso cyashyizwe ku Kicaro cy’Akarere ni 30. Ubuhamya bwatanzwe uyu munsi bukaba bwagaragaje n’abandi bane batamenyekanye mbere.  

Igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abakozi b’Akarere kuva ku Kagali, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere, abarokotse bo mu miryango y’abakozi bibukwa, n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Share Button