Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick arasaba abagize Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge “gukorana umurava mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo hagamijwe kubahiriza ihame remezo ryo kurandura burundu ivangura iryo ari ryo ryose n’amacakubiri, gushyira imbere no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick

Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ku rwego rw'Akarere ka Ruhango cyabaye ku itariki ya 7 Kamena 2017.

Dr Ndimubanzi wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yibukije intego rusange y’iri huriro, ari yo: “Kwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu bayobozi no mu baturage mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza n’imibereho myiza y’abaturage bishyigikira iterambere rirambye”.

Mu ntego zaryo zihariye yagarutse ku: “kuba urubuga nyunguranabitekerezo ruhoraho rukora isesengura ku bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage, gusesengura ibyabangamiye ubumwe mu baturage, gufata ingamba zo gukomeza guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Ndi Umunyarwanda, no guha abarinzi b’Igihango urubuga bamenyekanishamo ibikorwa byabo kugira ngo babe urugero ku bandi Banyarwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ari na we muyobozi w’ihuriro, Mbabazi François Xavier, yavuze ko rifite akazi katoroshye, cyane ko ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge mu mpera z’umwaka wa 2015 bwagaragaje ko Ruhango ari kamwe mu Turere dutandatu dufite ibipimo biri hasi mu birebana n’ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu muyobozi akavuga ko ihuriro rigiye gukorana umwete mu gushaka uko ibibazo byagaragaye birangira. Ati “Twiteguye gukora no gukorana kugira ngo ibibazo byagaragaye tubirangize”.

Mu byo ihuriro rizihutira gukora, Meya Mbabazi yavuzemo isesengura ku byabangamira ubumwe n’ubwiyunge, no kureba amahirwe n’imbogamizi bihari. Ngo ibyo rizagaragaza nibyo bizavamo ibikorwa bizafasha kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Iri sesengura ryagarutsweho rinashimangirwa na bamwe mu bitabiriye iki gikorwa.   Muri bo harimo Ambasaderi Munyabagisha Valens wagaragaje ko abayobozi bakwiye kubanza kwisuzuma bakareba niba nta ruhare na ruto bafite mu kuba ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge biri hasi.  

Abagize Ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ni: abayobozi mu nzego z'imitegekere y'Igihugu, ababaye abayobozi b'izo nzego kuva Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ishyirwaho ku itariki ya 19 Nyakanga 1994, abari mu Nteko Ishinga amategeko n’abayibayemo kuva kuri iriya tariki,  abantu bazwiho kugira uruhare mu bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda nk’ Abayobozi b’inzego z'umutekano mu Karere,  Abarinzi b'Igihango, ababaye Inyangamugayo za Gacaca, n’abari muri Komite z' Abunzi.

Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloysie,  ari mu bayobozi bitabiye igikorwa cyo gutangiza iri huriro

Aba ni abatanze ibiganiro kuri uyu munsi 

Ambasaderi Munyabagisha Valens

Mazimpaka André yayoboye icyari Komini Tambwe kuva mu kwezi kwa munani 1994

Share Button