Nyuma y’igihe kinini ategereje kubona icumbi ribereye, kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017 Umukecuru Mukamusoni Bonifirida w’imyaka 97 utuye mu Mudugudu wa Gashike, Akagali ka Rubona, Umurenge wa Kinazi yashyikirijwe icumbi yubakiwe ku bufatanye bw’Ingabo za Burigade ya 411 (411BDE) ikorera mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Ikigo cya Gisirikari cy’ubwisungane mu kwivuza (MMI) n’abaturage.

Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari asanzwe aba mu kazu gato gashaje yubakiwe n’abakirisitu ba Santarari Gatorika ya Gashike mu myaka 17 ishize. Iyi nzu akaba yayibanagamo n’umwuzukuru we, akanayitekamo.  

N’ibyishimo byinshi, Mukamusoni avuga ko anezerewe cyane kuko abonye aho aba heza, mu gihe cy’imvura akaba atazongera kuvirwa.

Ati “Imvura yagwaga nkaba mfuye kubera kubura aho ncana, none inzu ndayibonye”

Ngo uretse kugira igitekerezo cyo kubona inzu nziza, kuba mu nzu irimo amashanyarazi byo ntibyigeze biba no mu nzozi ze.

Ati “Sinari nzi uko mu nzu hashobora kubona kandi umuntu adacanye mu ziko none ndabibonye”.

Nk’uko kandi abivuga ngo ikimunejeje kuruta ibindi ni ukuba abonye ahantu heza azasazira, akazahasiga abana be.

Ati “Nimfa no gupfa kuko rudakumirwa ariko bazansohora mu nzu ntasohotse mu bishangara, kandi n’abana banjye nta wuzaza kubashungera”.  

Umuyobozi wa 441BDE, Col Sam Baguma yashimye uruhare (ibikorwa by’amaboko) abaturage bagize mu gikorwa cyo kubaka iyi nzu rwatumye igikorwa cyari cyabariwe amafaranga asaga miriyoni indwi gitangwaho 2,400,000 FRW.

Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, na  we yashimiye abaturage bagize muri iki gikorwa, abasaba gukomeza kongera no gushimangira ubufatanye mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo biboneka aho batuye. 

Icumbi Mukamusoni yahawe rigizwe n’inzu y’ibyumba bitatu, salo n’ibaraza.  Rifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Ibikorwa byo kubaka byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 2017, bikaba byarakozwe ku bufatanye bw’Ingabo n’abaturage.

Abaturage batanze imiganda yo kubumba amatafari, kuzamura inkuta n’indi mirimo y’amaboko. Ingabo na zo zakoze ibikorwa by’amaboko, zinakurikirana imigendekere y’ibikorwa. By’umwihariko Ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza ku Basirikari cyatanze amafaranga 2,400,000 yakorerejwe mu kugeza umucanga n’amabuye ku nyubako,   kugura isima, inzugi, amadirishya, amabati, tiripulegisi zo gukora idari (Plafond), ibiti byo gukora igisenge, amarangi, ibikoresho byakoreshejwe mu kuyigezamo amashanyarazi, ibitanda bibiri n’imifariso yabyo, intebe zo muri salo n’imisego yazo, ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza, ndetse n’ibiribwa.

Share Button