Abatuye Umurenge wa Mbuye barishimira ko bagiye kujya baherwa serivise ahantu heza kandi hisanzuye, bagasaba ubuyobozi gukomeza gushimangira ibijyanye no gutanga serivise nziza nk’uko bwabitangiye.

Ibi barabigaragaza mu gihe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017 hatashywe inyubako nshya y’ibiro by’uyu murenge yuzuye itwaye asaga miriyoni 40 yamafaranga y’u Rwanda.

Uramutse Liliane afite ubumuga bw’ingingo akaba atuye mu Mudugudu wa Gafunzo, Akagali ka Mwendo. Agira ati “Ibiro bishya by’Umurenge ni ikitegererezo iwacu: bifite ibyumba byinshi kandi birimo amakaro hose”.

Ahamya ko ibi biro bizatuma abakozi bakora bisanzuye, bakabasha gutanga serivise nziza. Iyi nyubako kandi ngo ni igisubizo ku bajyaga bakenera serivise zisaba gutegwa amatwi, ariko ubucucike bw’abakozi mu cyumba kimwe  bukababuza kwisanzura.

Nyirajyambere Donata ni Umubyeyi w’imyaka 49. Atuye mu Mudugudu wa Kamurema, Akagali ka Mbuye. Na we ashima ko Umurenge ubonye “ibiro by’ikitegererezo”.    

Ati “Ni inzu nziza cyane, ni iterambere rikomeye twagezeho”. Mu magambo agaragaramo gutebya abwira abatamenyereye kugenda ku makaro kujya bigengesera ngo hato batanyerera. Ati “Ni ukugenda witonze bitewe n’inkweto wambaye; rwose ni ukugenda wigengesereye”.

Uramutse na Nyirajyambere basaba abazakorera muri iyo nyubako gukomeza kurushaho kunoza serivise batanga. By’umwihariko Uramutse anasaba abakuru b’imidugudu gufasha abaturage kumenya gahunda z’abakozi n’umuyobozi w’Umurenge kugira ngo umuturage ubakeneye ajye ajya kubashaka yizeye neza ko abasanga ku biro. Ibi ngo abishingira ku kuba Leta yarabahaye telefoni ikanabashyiriraho uburyo bwo guhamagarana hagati yabo no guhamagara ku zindi nzego z’ubuyobozi batishyujwe iyo serivisi.  

 

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu

Ntaganda Assiel ni Umukuru w’Umudugudu wa Nyakarekare, aho  ikicaro cy’Umurenge giherereye.

We agira ati “Iyi ni inyubako isobanutse cyane rwose. No mu Turere duturanye, aho nagiye hose, nta handi nabonye ibiro by’Umurenge bisobanutse nk’ibi”.

Kimwe na bagenzi be, Ntaganda avuga ko ntacyo byaba bimaze kugira inyubako nziza ariko serivise zo zikaba mbi. Ati “Nubwo mu Murenge wacu nta genda ugaruke nk’iyahozeho hambere, ndetse tukaba twishimkira serivise duhabwa, ubuyobozi turabusaba gukomeza kunoza servisisi buha abaturage”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Byiringiro Jean Paul, yemeza ko iyi nyubako yisanzuye izafasha mu kurushaho kunoza serivise zitangirwa ku Murenge, agasaba abakozi kurushaho kunoza imitangire ya serivise dore ko ubuto bw’inyubako butatazongera kuba urwitwazo rwa serivisi zitanoze.

Avuga kandi ko kuba abaturage bishimira ibyiza Leta ibagezaho byongerera abakozi n’abayobozi b’umurenge ishyaka ryo kurushako gukora neza.

Ati “Ku ruhande rw’ubuyobozi turishimira iterambere Leta y’u Rwanda ikomeje kutugezaho; by’umwihariko turishimira ko n’abaturage bacu bishimye, bikaba biduha imbaraga zo kurushaho gukorana ingufu kubera yuko  abo duha serivise bishimiye ibikorwa Leta ikomeje kubagezaho”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Twagirimana Epimaque, ari na we wayifunguye ku mugaragaro, yasabye ubuyobozi n’abakozi b’Umurenge gufata neza iyi nyubako no kuyirinda kugira ngo izarambe, anasaba abatutage gufata neza muri rusange ibikorwa remezo byose Leta ibagezeho. 

Inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wa Mbuye yuzuye itwaye asaga miriyoni 40 z’amafaranga y’amanyarwanda. Ije isanga ibikorwa by’iterambere birimo amazi meza n’amashanyarazi abaturage bagejejweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yatangiye mu mwaka wa 2013 ku gitekerezo n’ubushobozi bw’abaturage ubwabo, nyuma iza guhagararira ku madirishya.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017 ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje kuyikomeza no kuyongera, ikaba yaratanzweho amafaranga akabakaba miriyoni 40.

Share Button