Guhinga ibihingwa byatoranyijwe ku buso bunini buhurijwe hamwe, gukoresha amafumbire mvaruganda, gufasha abahinzi 2920 kuva mu buhinzi bwa gakondo bagakora ubuhinzi buvuguruye, gushishikariza buri rugo kugira itungo rigufi no gutera nibura igiti kimwe cy’imbuto ziribwa: iyo ni imwe mu mihigo Abajyanama b’ubuhinzi mu Murenge wa Byimana bahize gushyira bikorwa muri uyu mwaka wa 2017-2018.

Iki gikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya kabiri cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2017 mu cyumba mberabyombi cya Koperative IMPAKOMU mu Kagali ka Kamusenyi.

Imihigo yo guhuza ubutaka igizwe n’umuhigo wo guhinga ibigori kuri ha 500 bavuye kuri ha 400 mu mwaka ushize, guhinga imyumbati kuri ha 350 bavuye kuri ha 200, kuvugurura urutoki kuri ha 380 bavuye kuri ha 280, no guhinga soya kuri ha 100, uyu muhigo wo ukaba ungana n’uw’umwaka ushize.

Ku birebana n’ifumbire mvaruganda, Abajyanama b’ubuhinzi bahize kuva kuri toni eshanu zakoreshejwe mu mwaka ushize bakagera kuri toni 20. Umuhigo ukaba ari ukuva kuri t 3 za DAP bakagera kuri t 10, kuva kuri t 1 ya Ureya bakagera kuri t 5 no kuri t 1 ya NPK kugera kuri t 5.

Nubwo bwose abajyanama bahize iyi mihigo kandi bakaba biteguye kuyesa, bavuga ko bahura n’ingorane zishingiye ku myumvire y’abahinzi ituma badaha agaciro gakwiye inyigisho bahabwa. Gusa ngo ntibibaca intege, cyane ko ingero batanga, ndetse n’ababasha guhita bumva bakitabira gushyira mu bikorwa inyigisho bahabwa bababera intumwa nziza muri bagenzi babo. 

Renzaho Emmanuel yahoze ari umukangurambaga w’ubuhinzi mu Mudugudu wa Mutobo, Akagali ka Mahembe, ubu akaba ari umujyanama w’ubuhinzi.

Agira ati “Hari aho ugera wabona umuturage adaha agaciro ibyo umubwira ugacika intege. Ariko iyo wibutse ko kwigisha ari uguhozaho wiyongeramo imbaraga”.

Nanone ati “Ikitwongerera imbaraga kindi ni uko iyo uhaye abahinzi ikiganiro ubahugura ku gihingwa runaka ukabona abantu nka 15 muri  60 babyumva, icyo gihe biguha ikizere ko babandi 15 umwe azigisha undi bakaba 30, ejo nanone umwe akigisha undi wa mubare ukazagerwaho”.

Ibi kandi ngo si amagambo gusa; ngo kuko iyo yibutse ko  igishanga ahingamo cya Nkondogoro cyahingwaga mu kajagari umusaruro wacyo ukaba muke cyane none abagihingamo bakaba babona umusaruro w’ibigori ushimishije bimutera imbaraga zo gukomeza guhugura abandi no kuba bandebereho.

Ati “Mbere nahingaga are umunani ngasaruraho ibiro 30 by’ibigori; ntangiye gukora ubuhinzi buvuguruye nasaruye ibiro bigera kuri 700. Icyo cyahise kimpa imbaraga numva ko ngomba kubishishikariza abandi”.

Kandi ati “Igishanga nkoreramo cya Nkondogoro bajyaga bakora mu kajagari babonye ibyo nkora batangira kunkurikira”.

Renzaho akavuga ko byatumye aho bajyaga bakura ibigori byo kotsa byonyine haboneka umusaruro mwinshi, ndetse banishyira hamwe kugira ngo babashe kuwubungabunga, ku buryo nko mu gihembwe gishize bashatse abarinzi 12 babahemba amafaranga ibihumbi 115.

Renzaho kandi ahamya ko umusaruro wabonetse muri icyo  gihembwe wabaye mwiza ku buryo kugeza ubu abahinzi bagifite impungure basheshamo ifu y’umutsima, igikoma ndetse bakanakuramo ibiryo by’amatungo (son de maïs).

Murekatete Claudine wo mu Mudugudu wa Kamonyi mu Kagali ka Kirengeli avuga ko mbere yavangavangaga ibihingwa bigatuma atabona umusaruro mwiza. Ngo ubu abona umusaruro mwiza kandi n’abandi bamwigiyeho.

Ati “Mbere ngihinga mu kajagari nahingaha hegitari imwe nkavanamo nk’ibiro na 50 by’ibishyimbo, nkavanamo utwumbati dutoya tw’imizi tutabashije gukura neza kuko ibihingwa byabaga byaryamiranye. Ariko ubu nsigaye mpinga hegitari imwe nkavanamo nk’ibiro 500 by’ibishyimbo”.

Murekatete avuga kandi ko yashyizeho amatsinda arindwi ya Twigire Muhinzi, aho akangurira abayagize n’abandi baturage guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera. Ahamya kandi ko gukorana na bo byafashije kugera ku musaruro mwiza w’ibigori, ibishyimbo na So,ya babasha kuvugurura urutoki, kandi bakaba bakomeza gutera imbere mu byo bakora.

Dusabe Nusra, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) akaba by’umwihariko ashinzwe kongerera ubushobozi  abajyanama b’ubuhinzi no kubakurikirana mu Turere twa Kamonyi na Muhanga wari ahagarariye RAB muri iki gikorwa yashimye ibyo abajyanama b’ubuhinzi mu Murenge wa Byimana bagezeho.

Yabasabye kandi abafashamyumvire n’abajyanama b’ubuhinzi gukomeza gukorera hamwe mu guhugurana no guhanahana ubumenyi, gukorera mu matsinda ya Twigire Muhinzi, kubumbira hamwe no kwigisha abahinzi muri ayo matsinda.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Ruhango, Lt Col John Ndoli we yabakanguriye gushyira imbaraga mu gukoresha ifumbire mvaruganda no kubishishikariza abahinzi kugira ngo Igihugu kibashe kugera ku musaruro mwiza kandi mwinshi ku buso buto.

“Ubutaka bw’Igihugu cyacu ni buto, tukaba rero tugomba gukoresha ifumbire mvaruganda kugira ngo tubashe kongera umusaruro mwinshi ushoboka”.

Iki gikorwa cyo guhiga cyahurijwe hamwe no guhemba abajyanama b’ubuhinzi bahize abandi mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, uwa mbere akaba yarahawe ibihembo birimo ikigega cy’amazi cya metero kibe imwe n’ibikoresho binyuranye by’ubuhinzi.

Share Button