Abanyarwanda baba mu Gihugu cy’Ububiligi bibumbiye mu Ishyirahamwe “Solidarité de Belgique” bishyuriye mituweri abaturage batishoboye 1260 mu Karere ka Ruhango. 

Iyi nkunga ya mituweri yatanzwe ku musozo w’umwaka wa mituweri ushize inyuzwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe ubwiteganyirize no gucunga ubwishingizi bunyuranye bw’ubuzima (RSSB) ari na cyo cyagaragaje ko ikwiriye guhabwa Akarere ka Ruhango kuko katari gahagaze neza mu bijyanye n’ubwitabire bwa mituweri. 

Igikorwa cyo gushyikiriza iyi nkunga ku mugaragaro abo igenewe, ku rwego rw’Akarere, cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 7 Nzeri 2017 kibera mu Kagali ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye.

Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier yashimiye abatanze iyi nkunga izatuma abadafite ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweri babasha kwivuza mu gihe cy’umwaka wose, bikazabafasha kurushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Ku rundi ruhande yasabye abahawe iyi nkunga gutangira kwishakamo ubushobozi bwo kwishyurira nibura bakeya mu bagize imiryango yabo, kuzageza ubwo bazababasha kwishyurira abagize imiryango yabo bose.  

Umuyobozi w'Akarere, Mbabazi F. Xavier, ashyikiriza Nizeyimana Theoeste mituweri ye n'iz'abagize umuryango we

Muri urwo rwego akaba yasabye abavuga rikumvikana (Opinion Leaders) gutera ikirenge mu cy’aba bavandimwe bo mu gihugu cy’u Bubiligi batanze iyi nkunga no gufata izindi ngamba zishoboka zizatuma hatagira umuntu n’umwe usigara adafite ubwisungane mu kwivuza.

By’umwihariko yasabye abanyamadini gushyira umwihariko mu guhindura imyumvire y’abayoboke b’amadini yabo, babatoza imyumvire iganisha ku kwigira. Bityo akaba abasaba kubatoza kureka gupfusha ubusa igihe n’amafaranga babona mu buryo bunyuranye, no kubashishikariza umuco wo kuzigama buhoro buhoro babinyijije mbere na mbere mu matsinda y’ibimina.

Ati “Byagaragaye ko aho bakorera mu matsinda nta kibazo na kimwe kihaba. Aho bikorwa bararangije, banatangiye kuzigamira umwaka utaha”.

Abahawe iyi nkunga bavuga ko bishimiye cyane ubu bufasha buzatuma bashobora kwivuza mu mwaka wose. Ndetse bamwe bahamya ko bagiye gutangira gushyira mu bikorwa impanuro zibakangurira kwigira.  

Icyitegetse Claudine atuye mu mudugudu wa Gisanga Akagali ka Gisanga, akaba afite umuryango w’abantu batanu. Avuga ko we n’umuryango we batajyaga bivuriza mu mavuriro kubera kutagira mituweri. Ngo iyo barwaraga malariya bajyaga basanga abajyanama b’ubuzima bakabaha imiti. Izindi ndwara zo ngo ntibajyaga bazivuza.

Icyitegetse akavuga ko ubwo abonye mituweri atazongera gutinya kujya kwa muganga. Ati “Ndishimye cyane pe! N’aho natinyaga nzajya mpagera kuko natinyaga ko bansha amafaranga menshi ntabasha kubona”.

Nizeyimana Theoneste wo mu Mudugudu wa Kidoma, Akagagali ka Mwendo, yahawe mituweri z’abantu barindwi bagize umuryango we.

Avuga ko izo mituweri zizatuma bagira ubuzima bwiza hamwe kuko nta wuzarembera mu rugo. Kandi ngo kubera ko azaba afite imbaraga zo gukora, hari ikizere ko mu mwaka utaha azabasha kwishyurira bamwe bagize umuryango we.

 “Ndishimye cyane ko mbonye mituweri; nzajya mbasha kwivuza n’abana banjye. […] Ubwo mbonye mitiweri, mfite ubuzima nkabasha gukorera amafaranga, nange ubwange sinzabura nka bane cyangwa batatu nyitangira”

Nzamurambaho Fulgence na we afite umuryango w’abantu batanu. We agira ati “Nzagerageza ku buryo mu mwaka utaha nzaba mbasha kwishyura kimwe cya gatatu.”

Inkunga Abanyarwanda baba mu Gihugu by’u Bubiligi batanze ingana na 3,781,586 ikaba yaravuyemo mituweri 1260 zatanzwe mu mirenge yose mu buryo bukurikira: Muri Ruhango, Mbuye na Kinazi hatanzwe mituweri 200 kuri buri Murenge, mu Byimana hatangwa 160, mu Mirenge 5 isigaye hatangwa mituweri 100 kuri buri Murenge.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2017 ubwitabire bwa mituweri  mu mwaka 2017-2018 bwari bugeze kuri 68,2%. Umurenge wa Mbuye wari ku mwamya wa 7 ku gipimo cya 65% n’abantu 14,033 badafite ubwisungane ku baturage 41,897 bawutuye.

Share Button