Abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku mapikikiki mu mujyi wa Ruhango barakangurirwa guca ukubiri n’amakosa ateza imapuka mu muhanda, kongera ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi na Polisi mu gukumira ibyaha bitaraba, gutahura abakekwaho ibyaha, kubungabunga umutekano, no kuzamura uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.      

Babisabwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, mu nama yabereye ku Kicaro cy’Akarere ka Ruhango ihuza ubuyobozi bw’Akarere, Urwego rwa Polisi n’abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku mapikikiki.  

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Danny Ndayambaje, ndetse na SSP Marc Gasangwa uyobora Polisi mu Karere ka Ruhango, bakanguriye abamotari kwirinda amakosa yose ateza impanuka mu muhanda, kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha no kubumbatira umutekano bafasha Polisi gutahura hakiri kare ibishobora guhungabanya umutekano kugira ngo bikumirwe.

Ni mu gihe usanga kenshi abakora ibyaha n’abahungabanya umutekano mu buryo bunyuranye bifashisha amapikipiki (moto) mu ngendo bakora bajya cyangwa bava gukora ibyo bikorwa bibi.

Ku ruhande rwabo, Abamotari biyemeje kongera ubufatanye n’inzego zose mu gukumira ibyaha bitaraba, gutahura abanyabyaha no kubumbatira umutekano muri rusange.

Munyakazi Frédéric, uyobora Koperative UMC (Unity Motorcycle Cooperative) ifite ikicaro mu Kagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, Mushimiyimana Aimable uyobora Koperative COTRAPAMORU nayo ikorera mu mujyi wa Ruhango, hamwe na Kayitare John ukorera muri UMC, bemera ko ibivugwa ko abantu bagira uruhare mu gukora ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano bifashisha amapikipiki mu ngendo zabo bifite ishingiro. 

Bavuga kandi ko bagiye kugira umwete mu gukangurira bagenzi babo guca ukubiri n’amakosa ateza impanuka zo mu muhanda, kubakangurira kudahishira  ibyaha cyangwa  ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Munyakazi agira ati “Ni byo koko hari ibikorwa bibi bikorwa abamotari babizi ariko izindi nzego zitabifiteho amakuru. […]Ibyo twumvikanye rero tugiye kubishyira mu bikorwa, tukaba twiyemeje ko tugiye kujya tugaragaza ikintu icyo aricyo cyose kidasanzwe aho dukorera aho ariho hose”.

Kayitare we avuga ko ikigiye gukorwa ari ugushishikariza bagenzi be gutanga buri gihe amakuru yafasha gukumira ibyaha no gutahura abakekwaho ibyaha.

Mushimiyimana we yongeraho ko abayobozi b’amakoperative bafite inshingano zo gukurikirana uko ibyumvikanyweho muri iyi nama byubahirizwa.

Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, yashimye uruhare abamotari batangiye kugira mu gufasha Akarere gukumira ikorwa ry’ibyaha no kubumbatira umutekano batanga amakuru ku bishobora kuwuhungabanya, abasaba kongera uruhare rwabo.

Yabashimiye kandi ko bafasha Akarere mu bukangurambaga bwa Mituweri, cyane ko abanyamuryango b’amakoperative y’abamotari mu Mujyi wa Ruhango bose n’imiryango yabo bafite ubu bwisungane, abasaba gukomeza ubwo bukangurambaga no ku bandi bose bahura nabo.

Iyi nama yitabiriwe n’abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku mapikipiki basaga 200.

Share Button