“Umwana ni umujyambere, ni we iterambere ry’Igihugu ry’uyu munsi n’ejo hazaza rishingiyeho. Ibi rero biha buri muntu wese inshingano zo kumwitaho no kumurinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya imibereho ye”.

Aya magambo ni ayo Hategekimana Lambert, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana (NCC) ushinzwe kurinda no kurengera uburenganzira bw’umwana, yavuze tariki ya 6 Gashyantare 2018 mu mahugurwa agenewe inzego z’ibanze mu Karere ka Ruhango, akaba yari agamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’inzego z’ubuyobozi n’Inshuti z’umuryango.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yateguye aya mahugurwa nyuma y’aho bigaragariye ko inzego abagize urwego rw’Inshuti z’umuryango bakoreramo ziba zitazi inshingano zabo, bigatuma hatabaho imikoranire ihamye ku gukurikirana ibibazo bibangamiye umwana.  

Abahuguwe ni abakozi b’Akarere bakorera ku Kicaro cy’Akarere, ab’imirenge n’ab’izindi nzego, abo bose bakaba bafite aho bahuriye no kurinda ndetse no kurengera uburenganzira bw’umwana. Na bo bakaba bagomba gusangiza ubwo bumenyi abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali, n’abagize za Komite ziyobora imidugudu.

Bahawe ibigniro bikurikira: Kurinda no kurengera umwana; uburyo bwo kwakira umwana mu muryango by’agateganyo hagamijwe kumurengera no kumurinda; n’uburyo bwo gukurikirana imikorere y’urwego rw’Inshuti z’umuryango, ni ukuvuga  abakorerabushake bakurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana mu midugudu no mu Tugali.

Nk’uko Hategekimana abivuga kandi “Umwana wese akeneye kwitabwaho, kurengerwa no guhabwa ibyo akeneye byose kugira ngo akure neza, tumutegurira kuzaba umunyagihugu mwiza”. Ngo ababyeyi rero ni bo ba mbere bafite izo nshingano, ariko igihe badafite ubushobozi bwo kuzubahiriza bagomba kugeza ibibazo bihari ku buyobozi n’izindi nzego zirengera umwana kugira ngo bishakirwe ibisubizo.    

Nk’uko kandi byavuzwe, ngo ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’umwana ni byinshi, ariko muri rusange byose bishingiye ku ihohoterwa n’itereranwa.  Rigaragaramo iribabaza umubiri, irishengura umutima, abana basambanywa, abangavu baterwa inda, abakoresha ibiyobyabwenge, ababa mu mihanda, abatereranwa n’abatabwa n’ababyeyi, abimwa ibyo bakeneye kugira ngo babeho n’abatabibona ku bw’ubukene bw’imiryango yabo, n’ibindi.

Abahuguwe bakaba bashishikarizwa gukorana neza n’inshuti z’umuryango mu kurengera uburenganzira bw’umwana, ibibazo bihari bigakemurwa vuba, ibidafitiwe ibisubizo bakabishyikiriza izindi nzego.

Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, Habimana Sosthène yasabye abahuguwe kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo, kugira ngo uburenganzira bw’umwana burusheho kubahirizwa uko bikwiye.

Share Button