Nyuma y’aho indwara ya kabore yibasiye igihingwa cy’imyubati (Cassava Brown Steak Diseases: CB SD), by’umwihariko mu Turere gihingwamo ku bwinshi, nyuma y’aho kandi Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bufashe icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto yihanganira ubu burwayi igatangira guhabwa abahinzi kuva mu mwaka wa 2015, ubu mu Karere ka Ruhango ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’imyumbati cyamze gukemuka.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo kuri gahunda zo kwihaza mu biribwa (Food Security) yabereye ku Kicaro cy’Akarere kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gashyantare 2018 bishimiye ko imbuto y’imyumbati yongeye kuboneka abahinzi bakaba baratangiye kuyihererekanya nk’uko byari bisanzwe mbere y’ubu burwayi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, Twagirimana Epimaque, ati “Twari twashegejwe n’iriya ndwara y’imyumbati, ariko tugira amahirwe yo kuba Leta yaraduhereyeho iduha imbuto.”

Ubu hari hashize imyaka igera kuri itatu turi mu butubuzi bw’imbuto, ariko igishimishije ni uko uyu munsi umuhigo w’Akarere w’ubuhinzi bw’imyumbati tumaze kuwesa hafi 100%. Iyo abantu bageze kuri 90 n’ibindi kandi hakiri “saison” (Igihembwe cy’ihinga) yindi izarangira ku mwezi kwa kane, kwa gatanu imvura icika, biduha ikizere ko imyumbati yongeye kuboneka”.

Nanone kandi agira ati “Ubu dufite hegitari hafi 8000 ziteyeho imyumbati. Ibi bivuze yuko muri “saison” itaha abahinzi bacu bazahinga imyumbati bahana imbuto nk’uko byari bisanzwe”.

Uyu muyobozi avuga kandi ko igikeneye gushyirwamo imbaraga ari ukurinda imbuto ubundi burwayi.

Muri urwo rwego hakazashyirwaho uburyo bwizewe bwo guhererekanya imbuto. Ubwo buryo rero ngo ni urwego rw’abatubuzi bazajya bageza imbuto yizewe ku bahinzi.

Abahinzi bo bakaba bashishikarizwa kutizera ubuziranenge bw’imbuto bakuye aho ariho hose, ahubwo bakajya batera izo bahawe n’abatubuzi bazwi.

Kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi muri rusange wiyongere, by’umwihariko ku bihingwa byatoranyijwe, inama yasabye abacuruzi b’inyongeramusaruro gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho n’ubuyobozi bagashyira ububiko (Stocs) bw’inyongeramusaruro muri buri Kagali, kugira ngo borohereze abahinzi kuzibona kuko usanga hari benshi igiciro cyo kuzigeza iwabo kiremerera bikaba byaba intandaro yo kutazikoresha.

Share Button