Abayobozi b’imidugudu barahamagarirwa gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Akarere burahamagrira abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu n’Utugali gushyira imbaraga zihagije mu kurwanya no guca kanyanga, inzoga z’inkorano, urumogi n’ibindi biyobyabwenge.  

Ni mu gihe hirya no hino hagaragara abantu bafatwirwa mu bikorwa byo kwenga gukwirakwiza no gucuruza kanyanga, n’inzoga z’inkorano, ndetse n’abacuruza hamwe  n’abatwara ibindi biyobyabwenge bitemewe.

Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, agira ati “Abakuru b’imidugudu bakwiye kumva ko nta muyobozi n’umwe mutoya ubaho. Bakwiye rero kugira inama abafite utubari ducuruza ibikwangari bakabireka, bananirana bakabafungira”. 

“Turabasaba kandi kwigisha abaturage ububi bw’inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge, ndetse no kutihanganira ababicuruza n’ababinywa”.

Umuyobozi w’Akarere akaba yibutsa aba bayobozi ko mu gihe bene abo baba babananiye bagomba kwihutira gutanga amamuru ku nzego zibakuriye kugira ngo bakurikiranwe maze bahanwe hakurikijwe  amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP Marc Gasangwa, we akangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bagafatanya na Polisi kubikumira no kubirwanya.

Ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyabyabwenge kuko bigira ingabuka mbi ku buzima, bigateza amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango, rikaba n’intandaro y’imfu z’abantu”.

“Nanone Abaturage, by’umwihariko urubyiruko, turabakangurira ubufatanye na Polisi n’inzego z’ibanze mu gutanga amakuru ku benga kanyanga n’ibiyoga by’ibikorano, ababikwirakwiza n’ababicuruza”.

Ku rundi ruhande, SSP Gasangwa ashishikariza abacuruza ibiyobyabwenge kubireka kugira ngo birinde ibihano bikomeye birimo n’igifungo.  

Ati “Turabasaba kwirinda inyungu zihuse zitanyuze mu kuri kandi ziteza ibibazo, ahubwo bakishyira hamwe mu makoperative bagakora ibindi bikorwa binyuze mu kuri kandi byunguka”.

Aba bayobozi bakaba batanga ubu butumwa mu gihe mu mu mukwabu wakozwe mu joro rishyira ku wa 12 Gashyantare 2018 ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze, mu Kagali ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango hafashwe abagabo babiri benga kanyanga, n’inzoga z’inkorano. 

Dusabe Longin w’imyaka 29 na murumuna we Niyomugabo Job w’imyaka 22 bafatanywe litiro 70 za kanyanga hamwe n’ibiyoga by’ibikorano. Bombi bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu Murenge wa Ruhango kugira ngo bakorerwe amadosiye bazakurikiranwe n’ubutabera.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukora, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge (birimo na kanyanga) n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa  igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugera kuri itanu (5), n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ava ku bihumbi 500 kugera kuri miriyoni eshanu.  

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigira kiti “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.

Share Button