Ba “Mutimawurugo” mu Karere ka Ruhango barahamagarirwa kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa no kwesa imihigo y’Akarere kandi bagashishikariza abagize imiryango yabo gukoresha imbaraga zose kugira ngo iyo mihigo igerweho nk’uko yahizwe.

Ubu butumwa bwagarutsweho kuri uyu wa kane tariki ya 8 Werurwe 2018 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’Akarere, byabereye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagali ka Kamujijo Umurenge wa Mwendo.

Ageza imihigo ya ba “Mutimawurugo” ku bitabiriye ibirori by’uyu munsi, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) ku rwego rw’Akarere, Ufitemariya Olive, yasabye abagore kumva ko bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda n’ingamba bigamije  gukemura ibibazo no gukuraho inzitizi zibangamiye imibereho n’iterambere by’abaturage.

Yakomeje asobanura ko imihigo ari ngombwa kugira ngo ibibazo biba bihari bishakirwe ibisubizo mu buryo bwihuse. Aha agasaba abagore kumva ko imihigo y’inzego z’ibanze ibareba, maze abasaba gushishikariza abandi bahereye mu miryango yabo kugira uruhare runini mu kuyesa.   

Ati “Umwanya Akarere kacu kagize mu mihigo y’umwaka ushize ntukwiye kandi abagore twarahawe agaciro. Umwanya mubi si uko uko Gitifu w’Akagali cyangwa Gitifu w’Umurenge batakoze; imihigo iri iwacu, tugomba kugira uruhare mu kuyesa.”

Nibavuga akarima k’igikoni ntukumve ko ari aka Gitifu w’Akagali. Niba aje kukakubakira na we ukagasarura, jya wumva ko yabikoze kugira ngo akwereke uko bikorwa kugira ngo nigasaza ugasazure”.  

Umuhuzabikorwa wa CNF yakomeje agaragaza ko imihigo ya Mutimawurugo ari ngombwa kugira ngo ifashe gukemura imbogamizi abagore bahura nazo mu miryango yabo, kandi ko iyo yeshejwe neza inafasha mu kweza imihigo y’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Nkurunziza Jean Marie, yashimye ibikorwa byiza abagore bakora, abasaba kubyongera no gukomeza kubishyiramo imbaraga kugira ngo birusheho guteza imbere Igihugu.

Yakomeje asaba abagore kudapfusha ubusa amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho kugira ngo biteze imbere, gukomeza gukora cyane kugeza ubwo ibyiza bakora biteza imbere Igihugu bizatuma  umugani ugira uti “Ukurusha umugore akurusha urugo”, uhinduka ukaba “Ukurusha umugore akurusha Igihugu”.

Uyu muyobozi kandi yashishikarije abagore n’abakobwa kwiga imyuga n’ubukorikori kugira ngo bibafashe kwihuta muri urwo rugendo rw’ibyiza n’iterambere ryihuse. Ati “Turashaka gushishikariza umugore gutinyuka kujya mu bukorikori, mu nganda ziciriritse, ikoranabuhanga n’indi mirimo itanga serivisi”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP Marc Gasangwa we yashishikarije ababyeyi (abashakanye) kubumbatira umutekano mu muryango nk’igicumbi cy’igihugu, yihanangiriza abagabo gucika burundu ku ngeso yo guteza umutekano muke mu miryango. Yibukije ababyeyi ko bagomba kuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo kubarinda ingaruka zo kubyara imburagihe, yihanangiriza abatera abana inda, asaba buri wese kugaragaza ababikora kugira ngo bajye bakurikiranwa n’amategeko.

Umushyitsi Mukuru, Depite Nyirabagenzib Agnès, yasabye abagabo n’abagore kumva mu buryo bukwiye ihame ry’uburinganire, yibutsa ko uburinganire atari ukwigaranzurana cyangwa guhangana, ko ari ukuzuzanya buri wese akagira uburenganzira ku bimugenewe bungana n’ubwa mugenzi we.

Yagarutse no ku mico imwe ibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango, nko kubyara abana benshi maze ashishikariza ababyeyi kumva uburemere bw’iki kibazo bagahagurukira kuboneza urubyaro.

Ati “Buri mwaka abana bavuka bangana n’abaturage b’Akarere. Nibikomeza bityo abo bana bavuka bazatura he, bazatungwa n’iki?”.

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1792. Mu Rwanda wizihijwe bwa mbere mu mwaka wa 1975, ubu ukaba wizihizwa ku nshuro ya 43. . 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza”.

 

   

Share Button