Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango borojwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda barahamiriza abandi ko iyi gahunda yabagiriye akamaro kanini, ibabera imbarutso n’intangiriro y’urugendo rw’impinduka nziza mu mibereho yabo, bakaba bizeye  guca ukubiri burundu n’ubukene.  

Sibomana Sylvain wo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagali ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango akaba amaze imyaka itatu ahawe inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda atangaza ko inka yahawe yamufashije gutangira urugendo rushya mu myumvire, agatangira ibikorwa bihindura ubuzima bwe n’ubw’umuryango we.  

Ngo akimara gutoranywa ngo ahabwe inka, abaturanyi be ndetse n’abayobozi bari bafite ikizere gike cy’uko azabasha kuyorora neza. Ngo usibye kuba yari akennye cyane, adafite ikiraro n’ubwatsi, yanarangwaga n’imyumvire mike kandi ibangamira impinduka ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza.

Sibomana akavuga ko ubushake yagize bwo guhindura no gukosora iyi sura yari afite mu bandi byatumye akora ibishoboka byose afata neza inka yahawe, na yo iramwitura.

Ngo nubwo yabanje kugira ingorane inka ye ikima nyuma y’igihe kikini ayihawe (yimye nyuma yo guterwa intanga inshuro zigera kuri 12), aho ibyariye yamaze amezi atandatu ikamwa amalitiro 18 ku munsi. Nyuma y’ayo mezi umukamo wagiye ugabanuka, ariko kugeza uyu ubu nyuma y’amezi 19 iracyakamwa litiro zirindwi ku munsi.

Ku bijyanye n’amafaranga yinjiza avuye ku mukamo, Sibomana avuga ko muri ayo mezi yose 19 amafaranga make ashoboka kubona buri munsi ari 1000.   

Uyu mugabo wemeza ko inka yahawe imaze kumugeza kuri byinshi avuga ko amafaranga avana mu mata yamufashije kubona imbuto nshya y’imyumbati ku mafaranga ibihumbi 50. Iyi mbuto ngo yayituburiye ku buso bugera kuri hegitari ebyiri, akaba yizeye kuyizayikuramo inyungu ishimishije.  

Sibonama yanaguze ubutaka bungana na ari eshatu ku mafaranga ibihumbi 120, agura ingenwe z’intusi z’ibihumbi 17 zo gutera muri uwo murima, akaba yemeza ko kuri ubu agaciro kawo kadaciye munsi y’amafaranga ibihumbi 450.   

Kwanga kugawa ngo byatumye yihatira gukora ibikorwa atari yarigeze agerageza mbere

Sibomana Sylvain ufite umuryango w’abantu batanu, ni ukuvuga we, umugore n’abana babo  batatu, avuga ko nyuma yo kugabirwa abantu benshi babona ko atazayishobora yatangiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abashe kuyitaho, yongera ingufu mu mirimo y’ubuhinzi, cyane ko yari amaze kubona ifumbire.

Ngo nubwo ubutaka bwe ahingaho ibishyimbo butarenga hegitari imwe, ngo aho yezaga ibiro bitarenga 20 asigaye ahasarura ibisaga 200.

Atangaza kandi ko ibikorwa binyuranye bihindura imibereho y’umuryango we birimo guhinga imboga n’imbuto nk’amapapayi byatumye abaturanyi batangira kumwigiraho: ngo kuri ubu afite ibiti by’amapapayi bikabakaba 100, akaba abivanamo umusaruro ufite agaciro kari hagati y’amafaranga ibihumbi 30 na 50 mu mwaka.

Agira aati “Ubungubu abantu baza kunyigiraho, kuko babonye uko ubushobozi bwange bwagiye buzamuka bitewe n’ibyo iyi nka imaze kungezaho”.

Mu byo ateganya kugeraho mu bihe biri imbere, Sibomana avugamo  gushakira umuryango aho kuba habereye, dore ko nubwo yabashije kuva mu kiciro cya mbere cy’ubudehe akaba ari mu cya kabiri, kugeza ubu aracyatuye mu nzu imwe. Ngo intego ye ni uko mu mpeshyi y’uyu mwaka azatangira kukubaka inzu nshya y’amabati nibura 40, igikoni cyayo ndetse n’ikiraro. Kuri ubu ngo yatangiye kwiyegereza buhoro buhoro bimwe mu bikoresho azakenera, nk’amabati.      

Mazimpaka Ferdinand we atuye mu Mudugudu wa Ntinyinshi muri Buhoro, akaba amaze imyaka ine yorojwe muri Gahunda ya Girinka. Gusa ngo yaje kugira ibyago iyo yorojwe  irapfa, ariko nyuma aza gushumbushwa.  

Uyu mugabo atangaza ko hashize umwaka umwe ateye urutoki ku buso bugera kuri hegirtari imwe, akaba anahinga imboga ziganjemo intoryi n’inyanya akoresheje ifumbire akesha inka yahawe.

Ku bijyanye n’umusaruro abona mu rutoki rwe, Mazimaka avuga no buri kwezi asarura ibitoki  biri hagati ya 20 na 30, kimwe akaba akigurisha adaciye mu nsi ya 5000F. Ibi ngo byamufashije gusubiza mu ishuri umwana we wari warahagaritse kwiga kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Uyu mugabo kandi avuga ko yizeye kugera kuri byinshi, cyane ko inka yashumbushijwe imaze kubyara ikaba ikamwa litiro 12 ku munsi  akagurisha zirindwi ku  mafaranga 1400.  

Samuel wo mu Mudugudu wa Wimana, Akagali ka Musamo ari mu Kiciro cya mbere cy’ubudehe we yahawe inka mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka.

Mu byishimo byinshi, ashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho Gahunda ya Girinka Munyarwanda kugira ngo ifashe imiryango ikennye kurwanya imirire mibi no kuva mu bukene, akavuga ko ubwo abonye inka agiye kubona umusaruro mwiza, agaca ukubiri n’inzara n’ubukene.  

Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wibutse abakene bari hanyuma y’abandi akabagabira, nange uyu munsi nkaba ninjiye mu mubare w’abatunze inka”.

Nanone ati “Ubu mba ahantu muri mugugu, ahantu ntabasha kweza ibiro 30 by’ibishyimbo. Ubu rero ubwo mbonye inka ngiye gufumbira, nkaba nizera ko umusaruro ugiye kwiyongera cyane, ngaca ukubiri n’inzara n’ubukene”.

Kuva Gahunda ya Girinka itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Ruhango imiryango isaga ibihumbi 10 mu bihumbi bikabakaba 75 imaze korozwa inka.

Share Button