Abajyanama mu nama njyanama y’Akarere n’abandi bose bakora indahiro mbere yo gutangira gushyira inshingano zabo mu bikorwa baributswa kubaha indahiro bakora, bakazirikana kutazitatira na rimwe.    

Ubu ubutumwa Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Birasa Aloys, yabugarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2018 ubwo yakiraga indahiro y’umujyanama mushya uhagarariye Urugaga rw’abikorera (PSF) mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Bwana Twagiramutara Kharfan. 

Uyu mucamanza yavuze ko ubujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ari umurimo ugomba gukoranwa ubwangamugayo, asobanura ko kurahirira imbere y’urukiko ari ikimenyetso kigaragaza uburemere bwawo, kikanasobanura ko utatiye indahiro agomba kubibazwa.

Yagize ati “Kuba indahiro ikorerwa imbere y’urukiko mbere yo gutangira uyu murimo, ni ikimenyetso cy’uburemere ufite”.

 “Byose rero bitangirira imbere y’urukiko, indahiro itakubahirizwa bigasubira mu rukiko. Mugomba rero guhora muzirikana uburemere bw’inshingano zanyu n’ubw’indahiro muba mwarakoze, mukirinda kuziteshukaho.”

Nyuma y’iyi ndahiro Perezida w’Inama Njyanama, Rutagengwa Gasasira Jérôme, yahaye ikaze umujyanama mushya, na we yibutsa ko kuzirikana indahiro atari iby’igihe runaka, ko bihoraho.

Agaruka ku gitekerezo cy’umucamanza cy’uko indahiro zagombye gukorerwa ku Kicaro cy’Urukiko mu rwego rwo kurushaho kwerekana uburemere bw’indahiro n’umurimo w’ubujyanama, Perezida wa Njyanama yavuze ko iki gitekerezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amatora y’abajyanama ateganyijwe mu minsi iri imbere mu rwego rwo kuzuza Njyanama y’Akarere.  

Umujyanama mushya muri Njyanama akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere, yashimye ikaze ahawe, agaragaza ko yiteguye gufatanya n’abo asanze, akazakorana umwete n’umurava kugira ngo bagire aho bakura abaturage bagire aho babageza heza.

Manda y’umujyanama uhagarariye abikorera muri Njyanama y’Akarere ingana na manda ye ku buyobozi bw’Urugaga rw’abikorera.

Kwakira indahiro y’umujyanama Twagiramutara Karfan ni kimwe mu byaranze inteko rusange isanzwe y’Inama Njyanama yateranye kuri uyu munsi. Umujyanama watangiye imirimo asimbuye Bizimana Jean de Dieu washoje manda ye ku buyobozi bwa PSF mu Karere no mu nama Njyanama y’Akarere.

Share Button