Ubumwe bw’Abanyarwanda ni Umutungo ukomeye Abanyarwanda tugomba kubungabunga kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze kubaho no gutera imbere.

Ubu butumwa bwagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 mu gikorwa cyo gutangiza ku rwego rw’Akarere Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri iki gikorwa cyabereye ku Muremera mu Mudugudu wa Munanira, Akagali ka Munanira, Umurenge wa Kabagali, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari Umushyitsi Mukuru yasabye abaturage guhoza ku mutima impanuro z’Umukuru w’Igihugu, by’umwihariko aca akarongo ku “kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ko guharanira ko Jenoside itazongera ukundi aho ariho hose ku Isi”.  

Yabasabye kwitabira no kwimakaza Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda kuko ariho dukwiye kubakira kugira ngo tuzarage Igihugu kiza abadukomokaho”.

Umuyobozi w’Akakarere w’agateganyo, Nkurunziza Jean Marie, we yagize ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ikintu gikomeye tugomba gutsimbararaho”.  

“Ubumwe bw’Abanyarwanda ni Umutungo dufite ukomeye kurusha ibindi byose. Ibihugu byinshi bifite imitungo, nka za peterori, ariko twebwe ubumwe bw’Abanyarwanda buruta izo peterori, kuko tudafite ubumwe Igihugu cyacu cyasenyuka kigasubira aho cyavuye; icyo gihe izo peterori nuwaziduka ntacyo twazikoresha”.

Munyanziza Narcisse uyobora Umuryango Ibuka mu Karere, yagaragaje ko nubwo hari intambwe ikomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bamaze gutera mu rugendo rwo kwiyubaka bagifite ibibazo bibabangamiye, asaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo nabyo bikemuke.

Mu byo yagaragaje harimo abatarabona amacumbi n’abafite ayubatswe hutihuti mu myaka ya 1997-98 yamaze kwangirika akaba akeneye gusanwa, abangirijwe imitungo batarabona ubwishyu bwemejwe mu manza zaciwe n’Inkiko Gacaca, n’Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragarira mu bikorwa bibi bikorerwa abarokotse Jenoside n’amagambo babwirwa.

Muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi Depite Nyirabagenzi Agnès yatanze ikiganirio kigamije gusobanura ibiranga Jenoside, ibyaha by’Intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu, aho bihurira n’aho bitandukanira.

Mu buhamya bwatanzwe, Mubiligi Seth yagaragaje uko ubutegetsi bubi bwabibye urwango rukomeye mu Banyarwanda, ari na rwo rwatumye Jenoside ishoboka, asobanura inzira y’umusaraba Abatutsi bari batuye mu Kabagali banyuzemo mu gihe cya Jenoside, n’uko Inkotanyi zarokoye abari bataricwa zikanabohora u Rwanda.

Muri iki gikorwa kandi hanashimwe ubutwari bw’Ingabo zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside, zikunga Abanyarwanda ubu Igihugu kikaba gifite umutekano usesuye, n’icyerekezo kiza cy’iterambere.

Insanganyamatsiko ijyanye no kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 igira iti “Kwibuka twiyubaka”.

Share Button