Buri Munyarwanda wese afite inshingano zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, iyo nshingano akayikora atabihatiwe n’uwo ari we wese ahubwo akayikora yibwirije.

Buri wese afite n’inshingano zo gukumira no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo amahano y’indengakamere yaguye mu Rwanda atazongera ukundi. 

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mata 2018 mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Ruhango. Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Nyarusange I, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango.

Munyanziza Narcisse uyobora Umuryango IBUKA mu Karere ka Ruhango yibukije ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atari bo bonyine bagomba kwibuka nubwo ari bo Jenoside yagizeho ingaruka zikomeye mu buryo bukabije.

Yavuze ko n’ababaye ibigwari bakica, abatereranye ababatabaje ntibabarengere, abavumbuye n’abaranze abari bihishe bigatuma abicanyi babageraho bakabica, abo bose  bakwiye kwibuka ayo mahano kugira ngo bibabere inzira yo kugitera na rimwe bongera gutekereza gusubira mu icuraburindi igihugu cyaguyemo mu gihe Jenoside yakorwaga.

Munyanziza yibukije kandi ashimangira ko kwibuka ari inzira yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragarira mu magambo no mu bikorwa bya bamwe.

Ati “Kwibuka nubigira inshingano yawe ntabwo uzongera kugira ingegabitekerezo ya Jenoside; [….] igihe cyose kwibuka uzaba ubigize inshingano yawe ntabwo uzagira ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yasabye buri wese kuyirinda no kuyirwanya, abayifite bakaba bagomba gufata  iya mbere mu gushaka inzira zo guca umubiri na yo.

Ati “Ku kigero cy’imyaka waba ufite iyo ari yo yose ukwiye guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; uko ungana kose, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside birakureba. […] Uyifite ni we ukwiye bwa mbere kuyirwanya”.

Umushyitsi Mukuru Rutagengwa Gasasira Jérôme, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma mu mateka akareba aho aho u Rwanda rwari rugeze igihe Ingabo z’Inkotanyi zarubohoraga akahageraranya n’aho tugeze ubu muri gahunda no mu nzego zose, ndetse akanibaza uko byajyaga kumera iyo Inkotanyi zitahagoboka.

Ibi ngo byari bikwiye kuzinura uwo ari we wese ukirangwa n’ingengabitekerezo mbi akayizibukira, akarangamira aheza Igihugu cyifuriza kandi gitegurira Abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe cyangwa ngo asigazwe inyuma.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Nkurunziza Jean Marie, na we yasabye abaturage guharanira gukomeza kunga ubumwe, kuko ari ubw’agaciro gakomeye, ari bwo buzageza u Rwanda ku byiza byinshi bizakomeza gutangaza Isi yose.  

Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni peterori yacu, dukwiye gukomeza kuyitaho”.

Uyu muyobozi kandi yashimye ibikorwa byateguwe n’Umurenge wa Ruhango n’abafatanyabikorwa bawo mu rwego rwo kwegera no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, birimo ibikorwa by’amaboko byo kubasanira amazu yangiritse, kwegera abinangiye bakanga kwishyura imitungo bangije cyangwa basahuye muri Jenoside mu rwego rwo kubashishikariza kwishyura ku neza, gusaba imbabazi abo bahemukiye no kwiyunga nabo, hamwe no gusura urwibutso rw’amateka yo kubohora Igihugu. Akaba asaba ko n’ahandi ibikorwa byo kurushaho kwegera abarokotse Jenoside byakorwa  ku bwinshi kandi bikaba ibikorwa bifatika.

Iki gikorwa cyaranzwe kandi n’ikiganiro cy’umusaza Rurangwa Célestin aho yakanguriye by’umwihariko urubyiruko kumenya amateka yaranze u Rwanda akaruganisha kuri Jenoside, uko Jenoside yateguwe, uko yahagaritswe n’ibyakozwe mu kongera kubanisha Abanyarwanda no gutegura icyerekezo kiza cy’ahazaza h’Abanyarwanda bose nta wusigaye.

Cyaranzwe kandi n’ubuhamya bw’umubyeyi Nzayisenga Venerenda wavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, ikaba ari inzira ikomeye kandi iteye agahinda kenshi we n’abandi Batutsi bo mu Ruhango banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Hanatanzwe ubutumwa mu ndirimbo n’imivugo; ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside, ubutumwa bushimira Ingabo zahagaritse Jenoside zikanabohora Igihugu, ubutumwa bw’ikizere cy’ahazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda. 

Share Button