Abaturage barashishikarizwa kwitabira gufatanya n’Ingabo mu bikorwa biteganyijwe mu gihe cyahariwe ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Ingabo z’Igihugu n’abaturage cyahoze kizwi ku izina rya “Army Week” ubu kikaba cyitwa Igihe cy’Ingabo z’Igihugu mu Iterambere ry’abaturage, no kubungabunga ibizaba byarakozwe muri cyo gihe.

Ni mu gihe kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2018 mu Mudugudu wa Gasuna, Akagali ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe habaye umuganda wo gutangiza ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere Igihe cy’Ingabo z’Igihugu mu Iterambere ry’abaturage; umuganda waranzwe n’ibikorwa byo gutunganya umuhanda no guca ndetse no gusibura imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri yangiza imirima n’imyaka y’abaturage n’umuhanda Ruhango-Ntongwe-Ikazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu (CNF), Jacqueline Kamanzi wari uhagarariye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango utabashije kuboneka muri iki gikorwa, yabanje gushima ubwitabire bw’abaturage muri iki gikorwa, abasaba gukomeza gufatanya n’Ingabo mu biteganyijwe byose. Yasabye kandi buri wese gukangurira abandi kwitabira, no kuzabungabunga ibizaba byakozwe muri iki gihe cyatangiye.  

Kamanzi kandi yibukije ko ibikorwa biteganyijwe bigamije gukemura ibibazo bishobora kuba imvano y’imibereho mibi n’umutekano muke mu miryango, asaba imiryango kwigira kuri ibi bikorwa by’Ingabo, abayigize na bo bagashyira hamwe mu kubaka ubushobozi bwo kubikemura, ndetse no gusaba ubuvugizi ku byo badashobora kwikemurira ubwabo.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Nkurunziza Jean Marie, yagaragaje ibikorwa Ingabo zizafatanya n’abaturage muri iki gihe maze na we abakangurira kwitabira bihagije, no kubungabunga ibizakorwa.   

Maj Gen Jérôme Ngendahimana wari uhagarariye ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu muri iki gikorwa yagaragaje ibyo Ingabo z’Igihugu zizafatanya n’abaturage muri iki gihe, birimo ibikorwa binyurane by’ubuhinzi, kubaka amacumbi y’abatishoboye, kubaka amashuri, no kuvura indwara zitandukanye zizahaza abaturage.

Yasobanuye kandi ko ibizakorwa byose biri mu nshingano Ingabo z’Igihugu zihabwa n’Itegeko Nshinga Igihugu kigenderaho. Izo nshingano ngo si ukurinda gusa umutekano w’imbere no ku nkiko z’Igihugu, ngo ni no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

 Maj Gen Ngendahimana ati “Inshingano z’Ingabo z’Igihugu ziri mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu. Inshingano z’Ingabo z’Igihugu ni ukurinda umutekano w’Igihugu kugira ngo hatagira uwuhungabanya. Ingabo z’Igihugu kandi zisabwa kugira uruhare mu bikorwa by’amajyambere y’Iguhugu”.

Yakomeje asobanura ko kuba umutekano mu gihugu no ku nkiko zacyo ari nta makemwa biha Ingabo umwanya wo guhangana n’ibindi bibuza abaturage umutekano wuzuye ari byo: inzara, indwara, kutagira aho kuba habereye, umwanda, kuba abana batiga kubera kubura aho bigira,… Ngo niyo mpamvu Ingabo zizagira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi mu rwego rwo kurwanya inzara, zikazakora ibikorwa byo kubakira amacumbi abatayafite batishoboye, kubaka amashuri, kuvura abaturage n’ibindi.

Ati “Umuturage ushonje nta mutekano aba afite kandi na mugenzi we nta mutekano aba afite kuko wawundi ushonje azajya kumwiba.”

“Umuturage ushonje umwanzi abasha kumushuka akamwoshya ibikorwa bibi byangiza umutekano”.

“Twemera kandi ko igihe umuturage w’u Rwanda azaba aguwe neza mu nda, ahaze, umutekano tuzaba twawujuje 50%”.  

 Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko kugira ubumenyi no gusobanukirwa bituma umutekano uba mwiza, iyi na yo ikaba impamvu ituma Ingabo zigira uruhare mu kubaka amashuri kugira ngo abana b’u Rwanda bigire heza kandi bige neza, baminuze.

Umuze, kutangira aho umuntu aba habereye, cyangwa se gutura ahantu hashyira ubuzima mu kaga na byo ngo ni imbogamizi zikomeye ku mutekano. Ingabo zikaba zihangana n’iyo mbogamizi ku mutekano mu gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kubona ubwiherero bwiza, kuvura abarwayi, kubakira abadafite amacumbi no gushakira abatuye mu manegeka aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko batabona uko bashima ubugwaneza bw’Ingabo, cyane ko ngo kera guhura n’umusirikare byasaga nko kugwirwa n’ishyano.   

Shirimpaka Lazaro wo mu Kagali ka Kebero, agira ati “Kera abasirikare twajyaga tubumva mu bigo, wakumva ko hari aho mugiye guhurira ugakebera ngo mudahura akaba yakugirira nabi. Ariko ubu batuba hafi; nk’ubu dukoranye umuganda, twakoze umuhanda, duca imiringoti; batubwiye ko bazubakira abatishoboye amazu 120, twabyinye, twasabanye biranejeje cyane, ndetse twumvaga twagumana”.   

Mu gihe cy’Ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’abaturage, mu Karere ka Ruhango hazakorwa ibikorwa byo gufasha abahinzi guhinga ubutaka butabyazwa umusaruro kuri ha 90, kuvugurura urutoki kuri ha 42, guhanga no gusibura imiringoti kuri ha 622, kubaka amazu 120 y’abatishoboye, gucukura no kubaka ubwiherero 238, kuzuza cyangwa gutunganya ubwiherero busanzwe ariko butameze neza 234, n’ubuvuzi bw’indwara zinyuranye.

Share Button