Urubyiruko rwize imyuga idashingiye ku buhinzi n’ubukorikori bunyuranye barakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe bagize, bagakora cyane bakiteza imbere kandi bakaba umusemburo w’impinduka nziza ziganisha ku mibereho myiza n’iterambere bahereye mu miryango yabo.

Ubu ni bumwe mu butumwa urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 30 bo mu Murenge wa Ruhango bashoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku kuboha ibikapu byo guhahiramo no gutwaramo ibintu binyuranye bahawe kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018 ubwo ayo mahugurwa yasozwaga ku mugaragaro.

Iki gikorwa cyabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Ruhango (YEGO Ruhango Centre), kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Nkurunziza Jean Marie.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye uru rubyiruko ati “Iyo umuntu agiye kubaka inzu ahera kuri fondasiyo, kandi iyo ashaka kubaka inzu ikomeye yubaka fondasiyo ikomeye. Namwe iyi nkunga ni fondasiyo muhawe kugira ngo mukomerezeho mugere ku iterambere”.

Kugira ngo kandi bazabashe kugera iterambere Igihugu kibifuriza, yabasabye kwishyira hamwe no gukorera hamwe igihe cyose, guhanga imirimo bahereye ku bumenyi bigishijwe n’amahirwe agaragara aho batuye, kujya inama no kugisha inama.   

Yabibukije guhora bazirikana ko ari bo Igihugu cy’ejo gishingiyeho, bityo bakaba bagomba kugendera kure ibintu byose bishobora kwangiza ubuzima bwabo, nko gukoresha ibiybyabwenge, kwiyandarika, ubuzererezi, n’izindi ngeso mbi zose.

Ati “Muri abantu b’agaciro, ni yo mpamvu Igihugu gishyira imbaraga nyinshi mu kubitaho, kuko urubyiruko rutariho cyangwa rudafite ubuzima buzima ejo igihugu nticyazabaho”.

Yashoje abasaba guharanira iteka gutera intambwe igana imbere, bagahora bazirikana kuzagera ku rugero rwo gufasha abandi kuva mu kutishobora na bo bagatera imbere.

Mujawimana Epiphanie, Umuyobozi w’Umuryango ZOE Rwanda wafashije guhugura uru rubyiruko, nawe yabasabye kutaba ba “nyamwigendaho” ahubwo bagaharanira gukorera hamwe, kandi bagahora bibuka ko ibigaragara nk’ibibazo bishobora kubabera amahirwe babyazamo umusaruro wabafasha gukomeza gutera imbere.

Yabasabye kandi guhora bashakashaka kugera ku bikorwa bibyara umusaruro ubafasha gutera intambwe bava mu kiciro gito cy’imibereho n’ubukungu bajya mu cyisumbuye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere, Munezero Alphonse, yabasabye guhora bashyize imbere kwihesha agaciro.

Umukozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’umurimo, Mukabadege Sarah Delphine, we yibukije uru rubyiruko kuzirinaka ko Igihugu gishyize imbere ikoranabuhanga maze abasaba gukora ariko banashakashaka uko bazagera ku ikoranabuhanga rituma bakora byinshi mu gihe gito.

Yabasabye kandi kugana ibigo by’imari n’amabanki kugira ngo bibafashe kubona inguzanyo zituma babasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo.

Ku ruhande rw’abahuguwe, Uwizeyamahoro Providence yijeje ubuyobozi ko inama n’impanuro bahawe bazabishyira mu bikorwa, ariko asaba ko bakomeza kwegerwa no kugirwa inama.

Mukaruzamba Hawa we avuga ko agiye gufatanya n’abandi muri Koperative, akitabira kuzigama ku buryo yizeye ko mu myaka mike azaba amaze gukora ibikorwa by’ingirakamaro kuri we n’abavandimwe be, dore ko ari uwa kabiri mu muryango w’abana batanu b’imfubyi. Ngo ni na wo mugambi wa Nyandwi Jean Paul w’imyaka 21 ukuriye umuryango w’abana barindwi barimo barumuna be na bishywa be.

Mushimiyimana Alice we ngo mu myaka itatu kuboha iki gikapu bizaba bimaze kumugeza ku ipikipiki ikora umurimo wo gutwara abagenzi.

Igiciro cy’ibikapu bibohwa n’uru rubyiruko kiri hagati y’amafaranga 1000 na 2000; mu kukiboha hifashishwa imigozi isa na pulasitiki ikorerwa muri SULFO Rwanda, ubusanzwe ikaba ikoreshwa mu guhambira ibicuruzwa binyuranye.

Kuva muri 2016, umuryango Zoe Rwanda ufasha mu buryo bunyuranye imiryango 852 ikennye yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe yo mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Byimana na Mbuye.

Abagenerwabikorwa bawo bahabwa inyigisho zibakangurira kumenya ibibazo by’imiryango no gushaka inzira zo kubisohokamo, ukabafasha gutangira udushinga duto tubyara inyungu, kwiga imyuga iciriritse n’ubukorikori bifasha guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ibyara inyungu, kandi igaha abize imyuga ibikoresho byo gutangiza imishinga yabo.

Mu mwaka ushize hatanzwe ibikoresho ku bantu 69 bize imyuga iciriritse itandukanye, uyu mwaka 103  bakaba ari bo bazabihabwa.

Share Button