Nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza umuturage uwo ari we wese kugira ubwisungane bwo kwivuza, cyangwa ngo imukerereze kububona.

Ibi byagarutsweho binashimangirwa mu nama nyunguranabitekerezo ku bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku rwego rw’Akarere ka Ruhango yateraniye mu cyumba cy’inama cy’aka Karere ku wa kane tariki ya 3 Gicurasi 2018.

Iyi nama yari igamije kuganira ku buryo bushya bwo kwishyura mituweri hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugaragaza imbogamizi zibonekamo no kuziganiraho mu rwego rwo gushaka uko zakurwaho mu maguru mashya abaturage bakabasha kwishyura mituweri ku gihe. Yari igamije kandi kungurana ibitekererezo ku itegurwa ry’ubukangurambaga bw’umwaka wa mituweri wa 2018-2019.

Yateguwe kandi mu rwego rwo gufasha abafite uruhare mu bukangurambaga bwa mituweri, n’abafite aho bahuriye no gufasha abaturage kwishyura ubu bwisungane kugira amakuru ahagije kuri ubu buryo bushya bwo kwishyura kugira ngo babashe guha abaturage serivisi nziza, no kuzamura ibipimo by’ubwitabire bwa mituweri.  

Umuyobozi w’Ishami ry’ubutegetsi, abakozi n’ibikoresho mu Karere wafunguye iyi nama akanayiyobora, Gasasira François Régis, yasabye buri wese gukora ibishoboka mu mwaka wa 2018-2019 buri muturage mu Karere ka Ruhango akagira ubwisungane mu kwivuza, bityo ubwitabire bukava ku gipimo cya 82% bwagezeho muri uyu mwaka ugana ku musozo bukagera ku 100%.

Yasabye buri wese kuzirikana no kugira umwete mu gushyira mu bikorwa inshingano ze kugira ngo ubwitabire bwa mituweri bugere ku 100%, asobanura ko kuba nta wutazi akamaro ka mituweri, Leta na yo ikaba yishyurira abatishoboye, nta yindi mpamvu n’imwe yagombye gutuma haboneka umuturage utabasha  kwivuza kubera kutagira mituweri.  

Inzego z’ibanze, ndetse n’amadini n’amatorero basabwe gukoresha amahuriro yose mu gusobanurira abaturage uburyo bushya bwo kwishyura mituweri, no kubakangurira gukoresha telefoni mu kwishyura, cyane ko bidasaba umuntu kuva aho ari cyangwa kureka imirimo yakoraga.

Mu byavuzwe nk’inzitizi zigaragara mu buryo bushya bwo kwishyura mituweri hakoreshejwe ikoranabuhanga harimo kuba sisitemu (System) iharagara hato na hato, abaturage bakabura uwabafasha cyangwa uwabaha ibisobanuro bikwiye.

Hari kandi ikibazo cyo kudahura kwa nimero z’irangamuntu z’abakuru b’imiryango n’izibanditseho muri “data base” y’ibyiciro by’ubudehe.

Mu myanzuro yafashwe harimo ko abashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Tugali bagomba kwihutira gukosora amakosa yerekeranye na nimero z’amarangamuntu, kandi ugize icyo kibazo ntatindiganye kwegera ushinzwe kugikemura.

Ku kibazo cyo guhagarara kwa hato na hato kwa “system” yishyurirwamo, RSSB, Irembo Platform na Mobi Cash basabwe kandi biyemeje kwihutira kunoza imikorere yayo. Hanatanzwe imirongo yo kwifashisha igihe sysyem ifite ibibazo cyangwa hari icyo umuntu ashaka gusobanuza (RSSB: 4044; Irembo: 9099, Mobi Cash: 0787 797 979. Uyu murongo wa Mobi Cash wo urishyurwa). Ushaka kureba amafaranga asigaje kwishyura we akanda akanyenyeri, agakurikizaho 876, nyuma agakanda urwego (*876#).

Ku kibazo kirebana na raporo aho inzego z’ibanze zibona amakuru ajyanye n’abishyuriye kuri SACCOs yonyine, RSSB, Mobi Cash n’Irembo biyemeje kugena uko na zo zajya zibasha kwinjira muri “System” zikabona ayo makuru umunsi ku wundi.

Inama nyunguranabitekerezo kuri mituweri yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge batabashije kuboneka, Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere, Managers b’Imirenge SACCOs, abashinzwe ubukangurambaga bwa Mituweri ku Bigo nderabuzima, abashinzwe ubuzima mu Mirenge, n’abashinzwe iterambere mu Tugali twose. Hari kandi n’intumwa za RSSB, Urubuga Irembo na Mobi Cash.  

Kugeza ku munsi w’inama, amakuru yagaragazaga ko 0.5% bamaze kwishyura mituweri ya 2018-2019 bishyuriye muri SACCOs z’Imirenge.  

Share Button