Urubyiruko rurashishikarizwa gushishoza, kugendera kure no kwamagana uwo ari we wese washaka kurushora mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ruributswa kandi kuzirikana ko ari rwo mbaraga z’Igihugu n’Igihugu cy’ejo hazaza, bityo rugafatira urugero rwiza rwo gukunda Igihugu no kucyitangira ku Ngabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda, ubu igihugu kikaba gitekanye, kimaze gutera intambwe itangaza isi yose.

Ubu tumwa bwagarutsweho n’abantu banyuranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; igikorwa cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere.

Umuyobozi w’Akarere wari Umushyitsi Mukuru mu Murenge wa Byimana ahabereye iki gikorwa ku rwego rw’Akarere, Nkurunziza Jean Marie, yashishikarije urubyiruko kuba maso bagashishoza, bakirinda uwo ari we wese washaka kubashora mu macakubiri, n’uwashaka kubashyiramo ingengabittekerezo ya Jenoside.

Yabibukije guhora bazirikana ko Iguhugu cyacu gifite ubuyobozi buharanira ko buri Munyarwanda wese abaho neza, by’umwihariko ubuyobozi bushyigikira gahunda nziza zigamije iterambere ry’urubyiruko, imbaraga z’Igihugu zubaka, maze abasaba kujya muri uwo murongo wo gukoresha imbaraga mu byubaka Igihugu kandi vuba.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcise, yagaye cyane urubyiruko rwakoze Jenoside, asaba urubyiruko rwa none gushishoza mu byo rukora byose, rugaharanira gukora ibifitiye Igihugu akamaro, kwandika no kuzasiga amateka meza.

Visi Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ruhango, na we yasabye urubyiruko rwari ruteraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere kwima amatwi no kwamagana abantu bakuru barimo n’ababyeyi bagishaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana. Yasabye kandi abarezi kujya bashakira abana umwanya wo gusura inzibutso zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo babashe kumeya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bibafashe kugendera kure uwo ari we wese washaka guhembera ingengabitekerezo yayo, binabafashe kuyirwanya.

Mu Mirenge yose, kwibuka byabumburiwe n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ku Nzibutso zishyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.  

Uyu munsi kandi wabanjirijwe n’icyumweru cy’ibikorwa by’urubyiruko byari bigamije gufasha abacitse ku icumu batishoboye, bikaba birimo guhoma no gusana amazu yangiritse, ibikorwa by’ubuhinzi, isuku, kuremera, n’ibindi. Hanatanzwe ibiganiro kuri kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Share Button