Imibiri 950 y’inzirakarengane z’Abatutsi bari batuye i Mayunzwe mu cyahoze ari Komini Tambwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki cyumweru tariki ya 27 Gicurasi.

Igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace no gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri cyitabiriwe n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Mbuye, ndetse n’abari baje kubafata mu mugongo baturutse hirya no hino mu Karere no mu bindi bice by’Igihugu.

Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne. Hari kandi Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Gakuba Jeanne d’Arc, abasenateri n’abadepite benshi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Mushaija Geoffrey, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango, Abayobozi b’Ingabo na Polisi ku nzego zinyuranye, n’abandi bayobozi benshi mu byiciro bitandukanye.

Umuyobozi w’umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b’i Mayunzwe, Habonimana Karoli, yavuze ko kuba imibiri y’ababo ishyinguwe mu rwibutso rwiza biruhuye imitima ya benshi.

Ati “Turanezerewe kubona abacu bari bashyinguye mu mashitingi ubu tukaba tubonye urwibutso rwiza; bizatuma abana bacu babona amateka kuko byari bigoye ko abonwa kubera ko yari yihishe”.

Perezida wa Ibuka yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside guharanira kubaho kandi bakabaho neza. Ibi bakazabifashwamo no kwibuka no gukomeza gushyikirana n’ababo bishwe muri Jenoside, ndetse na gahunda za Leta zigamije kubafasha guhangana n’ibibazo basigiwe n’amahano ya Jenoside. Aha akaba ariho yahereye asaba ubuyobozi gushyira buri gihe mu mihigo gukemura ibibazo abacitse ku icumu basigiwe na Jenoside.  

Yongeye gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo ishyingurwe, binafashe abarokotse kwibuka no gukomeza gushyikirana n’ababo. Ngo uyu mushyikirano uzabafasha gukomera, gukomeza ingeso nziza zabarangaga no kwiyubaka muri byose.

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko ubuyobozi butazahwema gukora ibishoboka kugira ngo bukemure ibibazo Jenoside yasigiye abayirokotse.

Ati “Ubuyobozi buzakora ibishoboka kugira ngo ubuzima nyuma ya Jenoside bugire icyanga, mubeho kandi mubeho neza”.

Abahisha amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, Minisitiri w’umuco yavuze ko ibi bigomba gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Guhishira ibimenyetso bya Jenoside, byaba no kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ntitwifuza ko byakorwa kubera gutinya guhanwa, bakwiye gutanga amakuru ntibahore babihatirwa n’amategeko bityo bikubaka ababuze ababo”.

Mu 1995 nibwo iyi mibiri  yashyinguwe mu mashitingi mu mva rusange mu Rwibutso ruto rubatswe aho i Mayunzwe. Iyi mibiri yari yakuwe hirya no hino ku misozi, cyane cyane ku musozi wa Nzaratsi, ubu wahawe izina rya “Kaluvariyo”, kubera ko wiciweho abantu amagana menshi mu buryo bw’agashinyaguro n’ubugome  bukabije.

Urwibutso rwa Mayunzwe ni rumwe mu nzibutso eshatu zubatse neza zubatswe muri iyi myaka itanu ishize. Ruherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Mwendo, rukaba rwaruzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyoni 66.

Share Button