Abagabirwa inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuzifata neza kugira ngo zibageze ku mibereho myiza n’ubukire, bave mu byiciro barimo bagere mu byisumbuyeho, kandi bakomeze gutera imbere ubudasubira inyuma.  

Byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018 mu gikorwa cyo koroza imiryango 22 ifite abana bafashwa n’Umuryango Compassion international. Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagali ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana, kikaba cyarateguwe ku bufatanye bw’Itorero rya ADEPR, Pauwasi ya Byimana, Umuryango Compassion International mu mushinga wawo RW369 ukorera muri iyo Pauwasi, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.

Ntagwabira Innocent uyobora Commpassion International mu Ntara y’Amajyepfo yagize ati “Inka ni ikimenyetso gikomeye cy’ubukungu, uwabonye inka aba atandukanye n’ubukene”.

Ati “Ziriya nka muzigabiwe kugira ngo zibageze kuri ya ntego yo kuva mu bukene. Murasabwa rero kuzifata neza”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney we yagize ati “Inzego z’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu zirubakitse kuva hasi kugera hejuru; nigira ikibazo wegere umukuru w’umugugudu uti ‘nyabuna ntabariza igize ikibazo ntazi’, witabaze umuyobozi w’Akagali, witabaze veterineri”.

Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Pasitori Karangwa John we ati “Izi nka mwagabiwe muzifate neza, mugire inkoni n’inkuyo. Muzubakire, muzicire icyarire, muzisasire”.  

“Ikizira ku nka ni uko igaragaza ikiziba mu kiziba cy’inda. […] iyo yaryamye mu kiziba ikizinga cy’ikiziba yaryamyemo kigaragara mu kiziba cy’inda”.

Kandi ati “Muzirinde urukubite.[...] Urukubite ruboneka igihe inka ishonje icyena cy’ibumoso n’icy’iburyo byahuye, yagurije ibyena mu mukamba w’inda. Muzirinde inzara, muzahirire,muziragire”.

“Mugire inkoni n’inkuyo. Muzikuye, muzishiture […] mwegere abashinzwe ubworozi babahe imiti muzitere, muzisige, muziteho zimere neza”.

Pasitori Karangwa na we yasabye abagabiwe gukora ibishoboka izo bagabiwe zikababyarira umusaruro wo kubakura mu bukene, bakava mu byiciro by’ubudehe barimo bajya mu bishoboye n’abakire.

Ati “Impamvu izi nka tuzitanga ni ukugira ngo tuve mu kiciro cye mbere. […]. Niba Imana itanga umugisha kuki yatanga umugisha tugatonda umurongo tujya mu kiciro cya mbere, aho gutonda umurongo tujya mu kindi”?

“Niba twizera ko Imana itanga umugisha mureke dutonde umurongo tujya mu kindi kiciro”.

“Ikiciro cya mbere si umugisha duhabwa n’Imana, ahubwo ni umugambi w’umwanzi wo kugira ngo duheranwe n’ubukene”.  

Uyu mushumba akaba asaba abagabiwe n’abayoboke b’Itorero muri rusange ko uko basengera ibyifuzo byabo, ndetse bakaniyiriza kugira ngo Imana ibahe ibisubizo ari nako bakwiye gusengera kuva mu bukene. Ibi ariko ngo bigomba kujyana no gukora neza ibyo bagomba kugira ngo nyine bave muri ubwo bukene.

Bamwe mu bagabiwe bagaragaza ko inka bahawe zigiye guhindura imibereho yabo. Mukamurenzi Marie Claire wo mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana, ni umubyeyi w’abana 10, barimo ufashwa na Compassion International.

Avuga ko inka ahawe izamufasha kongera umusaruro uzamufasha gutunga abana be. Ati “Nahingaga ariko nkabura ifumbire, iki nicyo kibazo cya mbere inka igiye gukemura.”

Niringiyimana Innocent w’i Gatwa ya Mpanda na we avuga ko yiteguye kuyifata neza kugira ngo izamugeze kuri byinshi. Ati “Iyo inka utayigaburiye ntacyo uyibaza. Niteguye rero gukoresha imbaraga zange zose, ndetse nzanafatanya n’umugore n’abana kuyitaho kugira ngo izabashe kuduha umusaruro tuyitegerejeho”.

“Ubu ngiye kubona ifumbire ihagije, nkaba nizera ko umusaruro w’ubuhinzi uziyongera. Kandi nibyara tuzanywa amata, ndetse nagurishe. […] Erega iyo inka yabonetse amafaranga nayo aba yaje. Hmm! Nimara kwitura, nzajya ngurisha izayo zicutse maze mbone amafaranga, cyane ko nta bushobozi mfite bwo kwita bihagije ku nka zirenze imwe”.

Kuva Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atangije Gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Ruhango hamaze gutangwa inka 11.631.  

Muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari 2017-2018, umuhigo wa Girinka ni inka 1640, uyu munsi hakaba hamaze gutangwa 1559. Uwo mubare ukubiyemo izaguzwe ku ngengo y’imari y’Akarere, izatanzwe n’abafatanyabikorwa banyuranye, izituwe n’abagabiwe mbere, n’izo abaturage bagabiye bagenzi babo.

Share Button