Umuryango Umuhuza urashimirwa ibyo umaze kugeraho mu gihe umaze ushyira mu bikorwa “Gahunda y’Uburezi budahutaza mu mirerere ya buri munsi” (Positive Discipline in Everyday parenting), umushinga ukorera mu Mirenge ya Ruhango, Bweramana, Kabagali, Mwendo, Byimana na Kinazi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye ku Kicaro cy’Akarere ku wa mbere tariki ya 4 Kamena 2018 igamije kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga uburere budahutaza mu mirerere ya buri munsi rigeze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, yashimye umusaruro ugenda ugaragara, yizeza ubufatanye bw’ubuyobozi kugira ngo uyu mushinga ubashe kugera ku baturage benshi, cyane ko imyumvire myiza mu buryo bwa rusange,  n’imyumvire ku mbonezamikurire y’abana bato n’uburere budahutaza by’umwihariko ari ibintu bikenewe.  

Birakenewe kuko iterambere ritubakiye ku myumvire iboneye ryaba ryaba ryubakiye ku busa, mu gihe imyumvire ikwiye ituma abantu bagera ku byiza byinshi, kandi bakabibungabunga maze bikaramba.

Mu bishimwa harimo kuba inyigisho zahawe abantu b’ibyiciro binyuranye mu mahugurwa no mu biganiro zigenda zifasha guhindura imyuvire, bityo abana basaga ibihumbi bitatu bakaba batagikubitwa mu miryango yabo, imiryango 65 yari yarashegeshwe n’amakimbirane ikaba yaramaze guca ukubiri na yo.  

Umushinga “Uburezi budahutaza mu mirerere ya buri munsi” watangiye gukorera ku mugaragaro mu Karere ka Ruhango ku itariki ya 17 Kanama 2017. Ufite intego yo kurandura burundu ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa umwana mu muryango, no gukangurira ababyeyi kurinda abana babo imirimo ivunanye yatuma abana bakurizamo guta ishuri cyangwa gutoroka imiryango.

Kayitesi Mathilde uyobora umuryango Umuhuza, avuga ko umuryango ayobora wemera ko imbonezamikurire y’abana bato no guha umwana uburere bukwiye kuva akiri muto ari bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane no kubaka amahoro arambye.

Ati “Imbonezamikurire y’abana bato n’uburezi budahutaza biganisha ku burezi bufite ireme ni bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane”.

“Guha umwana uburere bukwiriye hakiri kare umurinda ibimuhutaza haba mu rugo ndetse no ku ishuri bituma agira amahirwe menshi yo kuziga neza no kuba ingenzi igihe yakuze, ibi bikubaka amahoro arambye”.

Kugira ngo inyigisho zitangwa zigere ku bantu benshi bashoboka, muri iyi nama hemejwe ko zigenerwa umwanya mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse no mu masibo mu midugudu.

Umuryango Umuhuza ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta ufite intego yo kwimakaza umuco w’amahoro ubinyujije mu gukumira no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Uburezi budahutaza mu mirerere ya buri munsi ni umushinga uyu muryango watangirije mu Mirenge itanu y’Akarere ka Burera muri 2016, nyuma yo kugaragaza impinduka nziza ukaba waraguriwe mu tundi Turere turimo na Ruhango.

Ibimaze gukorwa muri uyu mushinga birimo amahugurwa ku burere budahutaza no ku mbonezamikurire y’abana bato yahawe abafashamyumvire 78 n’ababyeyi 730, ubutumwa bwatanzwe mu mugoroba w’ababyeyi, mu nsegero no mu nama zinyuranye zitegurwa n’ubuyobozi, ndetse no gusura ingo. Ibyo byose ngo nibyo byafashije guhindura imyumvire yatumye habaho impinduka zavuze haruguru.

Share Button