Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2018, Inama Njyanama y'Akarere ka Ruhango yateranye mu nama isanzwe y'Igihembwe, yemeza ingengo y'imari Akarere kazakoresha mu mwaka wa 2018-2019, inemeza ibipimo bivuguruye by'imisoro n'amahoro bizakurikizwa muri uwo mwaka. 

Ingengo y'imari yemejwe ingana na 13,952,657,148Frws, ikaba ikubiyemo ingengo y’imari isanzwe ingana na 9,282,677,061Frws, n’ingengo y’imari igenewe iterambere ingana na 4,669,980,087 Frws.

Ingengo y’imari isanzwe ni igenewe ibikorwa birimo imishahara, kwishyura ibintu n’imirimo, kugura ibikoresho biramba, imisanzu n’inkunga bigenerwa abatishoboye,…

Muri rusange Ingengo y’imari y’iterambere izakoreshwa ibikorwa birimo gusana no kwagura umuyoboro w’amazi Muhama-Nzuki-Kabagali, gusana no kwagura umuyoboro w’amazi Shyogwe-Mayaga, kurangiza ibikorwa byo kubaka umuyoboro mugari w’amashanyarazi mu Murenge wa Kabagali ndetse no kuyakwirakwiza mu baturage,  kubaka imidugudu y’ikitegererezo (Karama&Kigabiro) izatuzwamo abaturage batishoboye, kubaka amacumbi y’abatishoboye barokotse Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Kabagali na Bweramana), kubaka ibirometero bibiri by’umuhanda wa Kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango, gucanira amwe mu masenteri y’ubucuruzi, kubaka amateme n’ibiraro, guhanga no gufata neza imihanda igenewe koroshya ubuhahirane mu baturage (Feeder roads), kubaka ikigo gito cy’ubuzima mu Murenge wa Kinazi (Poste de Santé), gutera ibiti by’ishyamba n’ibivangwa n’imyaka, gusana no gufata neza imihanda, kubaka ibyumba 29 by’amashuri n’ubbwiherero 48, koroza imiryango 250 ikennye, gusana no gufata neza ibikorwa remezo bitandukanye, n’ibindi bitandukanye.  

Mbere yo gushyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere icyemezo No 168 cyo ku wa 28 Kamena 2018 gishyiraho ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2018-2019, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Rutagengwa Gasasira Jérôme yabanje kwibutsa ko ingengo y’imari itowe igomba gucungwa neza uko bikwiye, cyane cyane hirindwa amakosa amwe n’amwe ajya agaragara, nk’ayerekeranye no kutubahiriza inzira zagenwe zo gusohora amafaranga.

Yasabye Umuyobozi w’Akarere na Komite Nyobozi kuba hafi y’abashinzwe gucunga ingengo y’imari, no kujya inama aho biri ngombwa kugira ngo hirindwe icyo ari cyo cyose cyagaragara nk’imicungire mibi.

Depite Izabiriza Marie Médiatrice wari witabiriye iyi nama we yagarutse anatinda ku bijya bigaragara aho ingengo y’imari iba yatowe idakoreshwa yose nk’uko iba yatowe, bityo ibikorwa iba yaragenewe ntibikorwe cyangwa bikandindira, asaba ko abazagaragarwaho uburangare butuma idakoreshwa ibyo yagenewe mu gihe cyagenwe babibazwa.

Igikorwa cyo kwemeza ingengo y’imari y’Akarere kitabiriwe n'Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Depite Izabiriza Marie Médiatrice, intumwa za MINECOFIN, Abafatanyabikorwa banyuranye barimo abayobozi b'Ingabo, Polisi n'Inkeragutabara mu Karere, abikorera (PSF), Abahagarariye Amabanki n'ibigo by'imari bikorera mu Mujyi wa Ruhango,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abakozi b'Akarere bakorera ku Kicaro cy'Akarere n'abaturage benshi.

Share Button