Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018, imiryango 16 yo mu Murenge wa Kinihira yahoze ituye ahantu habi cyane (amanegeka) yatujwe ku mugaragaro mu nzu yubakiwe mu mudugudu w’ikitegererezo witwa Kigabiro (Kigabiro IDP Model Village) wubatse mu Mudugudu wa Bugarura, Akagali ka Bweramvura.

Gutaha uyu mudugudu ku mugaragaro byabaye nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, ku rwego rw’Akarere ukaba wari wabereye muri uyu mudugudu.

Mu izina rya bagenzi babo, bamwe mu batujwe muri aya mazu bashimira umukuru w’Igihugu washyizeho gahunda yo gukura abaturage ahantu hashyira ubuzima mu kaga no kubatuza ahantu heza, mu midugudu myiza irimo ibyangombwa byose bituma ubuzima buba bwiza.

Mukashyaka Dinah agira ati “Ndishimye cyane, kandi ndashima Umukuru w’Ighugu wadukuye mu manegeka. Twajyaga turengerwa n’amazi ya Nyabarongo, ariko ubu turi ahantu heza”.

Bagabo Alexis ati “Mudushimire Perezida wa Repubulika, muti ‘uri umubyeyi mwiza’; mumudushimire cyane”.

Umukecuru Mukanyarwaya Agnès we ati “Nari ahantu mu muheno kandi ndi iruhande rw’ibikeri birara bingongaho. None ndabahimira bana bange ko mwakoze neza mukampa umudugudu hariya, mukampa amata yo kuzasaziramo. Namwe muzagire amata munsi y’inzira no haruguru yayo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Iguhugu, Dr Alvera Mukabaramba, wayoboye iki gikorwa yibukije ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gufasha Abanyarwanda batisoboye kurusha abandi kugira ngo bave mu bukene, bagire ubuzima bwiza.

Muri urwo rwego abatishoboye bakaba bubakirwa amazu meza, bagashyirwa muri gahunda zinyuranye zigamije kubafasha kuva mu byiciro by’abatishoboye bajya mu bishoboye n’abakire.

Ku birebana no kubakira abatishoboye, Dr Mukabaramba yavuze ko Leta ifite umurongo wo kububakira amazu meza ajyanye n’icyerekezo atakenera gusanwa hato na hato, arimo ibikenewe byose ngo abayahabwa babeho neza.

Ati “Icyerekezo ni uko abantu batishoboye bazatuzwa mu mazu meza. […] Gahunda ni ukubakira abatishoboye amazu asobanutse, tutazahora dusana”.

Ku rundi ruhande ngo amazu nk’aya ni ikitegererezo ku bafite ubushobozi bwo kwiyubakira; Minisitiri Mukabaramba akaba ashishikariza abafite ubwo bushobozi kwishyira hamwe bahereye ku matsinda asanzwe ariho nk’ibimina kugira ngo babashe kubaka mazu nk’aya.

Ku birebana n’amazu yatashwe, Dr Mukabaramba yasabye abayahawe kuyafata neza, bakayagirira isuku ihagije ahantu hose, no bakayakikiza ibiti n’ibyatsi by’imirimbo.

Yabashishikarije kwitabira gahunda za Leta zose no gukora cyane kugira ngo biteze mbere, bave mu cyiciro cy’abatishoboye bajye mu bisoboye n’abakire.

Yasabye ubuyobozi kubahora hafi kugira ngo bubafashe guhindura imyumvire kugira ngo ijyane n’aho bimukiye.

Umudugudu w’ikitegererezo wa Kigabiro watujwemo imiryango yiganjemo 16 yari ituye mu mudugudu wa Gihororo aho yari izengurutswe n’amazi y’imigezi ya Kiryango na Nyabarongo.

Igice cyatashywe ni icya mbere, kikaba kirimo amazu ane buri nzu ikaba igizwe n’inzu enye zikubiye hamwe. Bu nzu igizwe na salo, ibyumba bitatu byo kuryamamo, igikoni, ubwogero, aho kubika. Buri muryango kandi wubakiwe ubwiherero.

Uyu mudugudu wagejejwemo amazi n’umuriro, wubakwamo igikumba rusange, ikigega cyo mu butaka gifite ubushobozi bwo kwakira m3 50 z’amazi ava mazu, biyogazi, n’uturima tw’igikoni. Kubaka uyu muadugudu byatwaye asaga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuganda no gutaha uyu mudugudu byitabiriwe kandi n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, ushinzwe guhuza Polisi n’izindi nzego muri Polisi ku rwego rw’Akarere, abakozi b’Akarere bakorera ku kicaro cy’Akarere abayobozi banyuranye mu Murenge wa Kinihira n’abaturage benshi b’Akagali ka Bweramvura.

 

Share Button