Itariki ya 4 Nyakanga buri mwaka ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, umunsi Ingabo z’Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikarukura mu maboko y’ingoma y’abicanyi yateguye umugambi wo kwica no kurimbura Abatutsi ikanawushyira mu bikorwa mu 1994.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 24 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu gihugu hose ibirori by’uyu munsi byabereye ku rwego rw’imidugudu. Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango bikaba byabereye mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori by’uyu munsi, yatangiye asobanura kwibohora icyo ari cyo.

Ati “Kwibohora bisobanuye ubwisanzure mu bitekerezo, mu bikorwa, mu burenganzira bw’ibanze bw’umwenegihugu, bigaragararira mu kwiha agaciro, kugaha abandi no kugaha igihugu cyakubyaye”.

Yakomeje yibutsa ibyo u Rwanda rwibohoye, birimo ubutegetsi bubi bwaranzwe no kuvangura abenegihugu, ndetse no kubabibamo amacakubiri n’urwango rukomeye byagejeje ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda kandi rwibohoye ingoyi y’ubukene, imibereho mibi n’imiyoborere mibi, n’uruvange rw’ibibazo byinshi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga kandi ko umwanya nk’uyu ari uwo kwibuka no kuzirikana Ingabo z’Inkotanyi zafashe umugambi wo kwanga no kurwanya ibitekerezo bibi, kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, kurwanya ubukene n’ibindi byose bituma imibereho y’Abanyarwanda iba mibi, ubu u Rwanda rukaba rugeze aheza rwishimira, n’amahanga akaba arwigiraho byinshi.

Visi Meya Rusilibana yibukije byinshi bigaragarira buri wese byagezweho muri iyi myaka u Rwanda rumaze rwibohoye, haba mu bukungu, mu miyoborere n’ubutabera ndetse no mu mibereho myiza.

Yasabye buri muntu wese guharanira gusigasira ibyagezweho byose kugira ngo Igihugu gikomeze gutera imbere kigana aharushijeho kuba heza.

By’umwihariko yahamagariye urubyiruko gufatira urugero rwiza ku butwari, ubwitange n’urukundo rw’Igihugu byaranze urubyiruko rwabohoye u Rwanda, bagaharanira guteza imbere u Rwanda.

 Ati “Bararurwanye baduha urugero rwiza rwo kwanga ikibi, rwo kwanga amacakubiri, rwo guteza imbere Igihugu”

Kandi ati “Urugamba rw’amasasu ntabwo rugihari; intambara turimo ni iyo kurwanya ubukene nk’uko Umukuru w’Igihugu cyacu ahora abidukangurira”.

Asoza agira ati “Ntabwo turagera ku iterambare twifuza; tugomba rero gukora cyane kugira ngo tugere aho twifuza”.

Muri ibi birori abaturage b'Akagali ka Kirengeli bamuritse bimwe mu bikorwa bagezeho babikesha kwibohora, birimo iby’ubuhinzi, ubworozi bw'inzuki, inganda ziciriritse (ubuki bw'umwimerere, n'amavuta ava mu bishashara, amarangi, isabuni y'amazi, amakaro akorwa mu isima n'umucanga, ….)

Ibirori kandi byaranzwe n’igikorwa cyo kugabirana, guha abana amata, no gusoza ku mugaragaro urugerero rw'inkomezabigwi.

Abitabiriye ibi birori kandi barimo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Visi Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere, Mukakarera Monique, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa, abayobozi banyuranye ndetse n’abakozi ku rwego rw’Akarere n’Umurenge wa Byimana, n’abaturage benshi.

Share Button