Abaturage basaga ibihumbi 12 bo mu Tugali twa Mwendo na Mbuye two mu Murenge wa Mbuye, n’abo mu bice by'imirenge ya Kinazi na Ruhango bihana imbibi n'Akagali Mwendo iri vuriro ryubatsemo (Rubona na Tambwe) barishimia ko babonye ivuriro rito (Poste de Santé/Health Post) bazaherwamo serivsi z’ubuzima nk'izitangirwa mu bigo nderabuzima.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018 nibwo iri vuriro rya metero 21 kuri metero 9,60 n'ibyumba 12 ryafunguwe ku mugargaro n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kizibere ari naho hava abakozi bakorera muri iri vuriro, Kantegnwa Ernestine, ndetse n’Umuyobozi w’Akanama k’ubuzima muri icyo Kigo, Padiri Gasasira Jean Berchmans,  bavuga ko inyubako yatashywe  izatuma babasha kunoza serivisi baha ababagana, cyane ko habonetse aho gukorera hisanzuye mu gihe ivuriro ryari risanzwe rikorera ahantu hato, serivisi zitandukanye zigahurizwa ahantu hamwe.  

Padiri Gasasira akaba ashima ubuyobozi agira ati “Igikorwa cyo kubaka inyubako cyari cyaraturenze; tukaba tubashimira ku buryo bw’umwihariko ko mwaduhaye igisubizo  kugira ngo natwe dushobore gutanga umuganda wacu mu mibereho myiza y’abaturage batuye ino ahangaha”.

Ku rundi ruhande asaba abaturage kubungabunga iki gikorwa remezo, akanabasaba kwitabira ubwisungane bw’ubuzima kugira ngo bazabashe kwivuza igihe barwaye bityo bagire ubuzimabwiza.

Ati “Iyi nyubako duhawe ni igikorwa rusange cyacu twese. Nkaba mbasaba ko twafatanya twese kugira ngo iki gikorwa gikomeze kubugabungwa”.

Nanone ati “Rimwe mu mabanga yo kugira ngo tugire ubuzima bwiza ni uko tugira mutuelle de santé” (ubwisungane bw’ubuzima).

Avuga kandi ko kuba akamaro ka mituweri kadashidikanywaho byagombye gutuma gutanga umusanzu biba mu byibanze tugomba gukora.

[Gutanga ubwisungane] “Twe kubitega ejo hazaza cyangwa ngo tubikore ari uko twarwaye, guteganya ni byo by’ingenzi.[…] Igihugu cyacu kiradufasha, kiradusiga, natwe twinogereze”.

Abivuriza muri iri vuriro barimo Gasasira Vincent wo mu Muduguduwa Vunga na Ntakurutimana Dieudonné wo mu Mudugudu w’Ipate na bo bishimira ko bavuye mu bukode, no mu mfunganwa bakaba bizeye ko ubwo habonetse aho gukorera hisanzuye serivise bahabwa zizaba nziza kurusha uko byari biri.

Ariko kandi kimwe n’Umuyobozi w’Akanama k’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Kizibere, aba bombi bifuza ko haboneka abandi bakozi bunganira abahari, cyane cyane muri Laboratwari, ngo kuko kuba kenshi abakeneye serivise batinda kuzibona biterwa n’umubare munini  w’abazikeneye kandi abazitanga ari bake.   

Mu butumwa umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yibukije ko kugeza ikigo gito cy’ubuzima muri buri Kagali ari intego Igihugu cyihaye kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza, baruhuke ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza, kandi ngo hatagira urembera mu rugo.  Bityo akaba yabakanguriye kugana iri vuriro.

Ati “Kurembera mu rugo tubigire indahiro, kubyarira mu rugo bibe umugani iwacu”.

Yashishikarije abadafite ubwisunage bw’ubuzima bw’uyu mwaka 2018-2019 kwihutira kwishyura umusanzu wabo kugira ngo bazabashe kwivuza bitabagoye, kandi kugira ngo hatazagira urwara akarembera mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza.

Kuri iyi ngingo akaba yasabye abayobozi b’amadini n’ab’amatorero gukoresha umwanya bafite muri sosiyete bagakangurira kenshi abayoboke b’amadini n’amatorero bayobora kwitabira ubwisungane bwo kwivuza. 

Yibukije ko muri iki gihe malariya yiyongereye, abasaba gushyira mu bikorwa ingamba zikomatanyije zo kuyirinda (gukura hafi y’ingo ibintu byose bishobora kuba indiri y’imibu, gukinga amadirishya n’imiryango bukigoroba, kuryama buri gihe mu nzitiramibu ikoranye umuti, kwivuza igihe cyose ugize kimmwe mu bimenyetso bya malariya,..) bazirikana cyane ko ari imwe mu ndwara zigaragara muri aka gace.

Yasabye kandi abaturage gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza, abasaba kwishakamo ubushobozi bagasana amazu n’ubwiherero byasenywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu itumba rishize, aho ubushobozi bubabanye buke bakitabaza ubuyobozi; guca ukubiri n’umwanda, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, kurinda abana guta ishuri ngo guhashya icyo kibazo, guca inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge.

Yashoje asaba buri muryango kugira imihigo, asaba buri wese kwitabira gahunda za Leta no kubungabuga ibyagezweho.  

Ivuriro rito rya Vunga ryari rimaze imyaka itanu rikorera mu bukode ahantu hadahagije. Ngo Buri munsi ryakira abarwayi bari hagai ya 60 na 120, benshi mu baryivurizaho bakaba babasangana malariya n’inzoka.

Inyubako yatashywe, ubwiherero, ahatwikirwa imyanda iva mu ivuriro, icyobo gifata amazi ava ku gisenge n’igifata amazi ava aho bakarabira n’ahogerezwa ibikoresho byatwaye amaratanga angana na 32,401,822 Rwf.

Share Button