Abayobozi b’Inzego z’ibanze, by’uwihariko Abakuru b’Imidugudu, mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe baravuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’amasibo yo mu Midugudu, bakaba bagiye kongera ikibatsi mu mikorere yayo, no kuyakoresha mu gukemura ibibazo byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu itumba rishize, ndetse n’ibibazo bibangamiye imibereho y’Abaturage muri rusange.  

Babigaragarije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze uhereye ku Mudugudu kugeza ku Murenge bo mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe.

Muri iyi nama yabereye mu cyumba mberambyombi cy’Ishuri ry’imyuga icirirtse rya Kinazi (VTC Kinazi) ku wa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018, aba bayobozi bahize ko bitarenze itariki ya 30 Kanama 2018 ibyo bibazo bizaba byakemutse hakoreshejwe amasibo yo ku mudugudu.

Habiyambere Adiel ni Umukuru w’Umudugudu wa Rwintama mu Kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Ntongwe. Nyuma yo gushima uburyo Leta yagobotse Abaturage ikabashakira imbuto itarwaye y’imyumbati igihe habaga ikibazo gikomeye cya kabore y’imyumbati ubu hakaba nta muturage ugitaka inzara, yijeje ko, nyuma y’imvura ikabije y’itumba yangije byinshi, bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo yateje, hamwe n’ibindi byose bibangamiye imibereho y’abaturage. Byose kandi ngo bazabikemura bakoresheje amasibo y’intore ku Mudugudu.  

Ati “Intego twihaye ni uko tugiye gukangurira abaturage bacu gukorera hamwe kugira ngo ibibazo by’umwanda, kutagira imisarani, imisarani itujuje ibyangombwa, ibibazo by’amazu amazu adakurungiye, byose kuri 30 z’ukwa munani bizabe byakemutse”.

Mukaminega Pelajiya ni Umujyanama w’ubuzima akaba n’umwunzi mu Kagali. We avuga ko mu byo amasibo y’Intore ku mudugudu azafasha gukemura harimo n’ihohorerwa rikorerwa abana, kenshi rikorwa n’abantu usanga baba kandi bakora ibikorwa binyuranye mu midugudu ariko baravuye ahandi, nyamara nta wuzi imyirondoro yabo yuzuye, bazwi gusa ku mazina y’amahimbano nka Rukara, Kazungu, Kasongo n’andi.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yasabye aba bayobozi, by’umwihariko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uutugali, gukoresha amasibo mu guca burundu ikwirakwira n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge usanga ari imvano y’umutekano muke n’ibindi bibazo binyuranye bibangamiye imibereho myiza n’iterambere mu miryango.

Ati “Nta mpamvu n’imwe yasobanura igituma bigomba gukomeza kutwangiriza abaturage, kandi mufite ubushobozi bwo kubica. Rwose bicike burundu”.

Guverineri Mureshyankwano yashimye uburyo abaturage b’Imirenge ya Ntongwe na Kinazi bitangira umurimo, aho usanga imisozi yose ihinzeho imyaka. Akaba abasaba kongera ikibatsi mu mikorere y’Amasibo yo ku Mudugudu, kugira ngo abafashe buri gihe kumenya bidatinze no gusesengura ibibazo byose bigaragara aho batuye, n’ibibangamiye imibereho y’abaturage, kandi bakabikemura bafatanyije.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze n’abavuga rikumvikana (Opinion Leaders) bo mu Mirenge ya Ntongwe, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abayobozi b’inzego z’Umutekano mu Karere no muri iyo Mirenge yombi. Intego yayo ikaba yari: kuganira ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, umutekano no kubifatira ingamba.

Share Button