Abahinzi ba kawa, abanyenganda zitunganya umusaruro n’ubuyobozi biyemeje gukora ibishoboka umusaruro wa kawa ugakomeza kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza. 

Ni nyuma y’aho, ku nshuro ya mbere, muri sizeni y’uyu mwaka wa 2018 umusaruro watunganyirijwe mu nganda urenga toni ibihumbi bitanu (5. 058,854t).

Inama ya “Task Force” ya Kawa ku rwego rw’Akarere yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2018, yishimiye ingano y’umusaruro wabonetse n’ibyakozwe kugira ngo ugerweho, inafata ingamba zigamije kunoza ibitaragenze neza no gukomeza kuwongera ubudasubira inyuma.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yashimiye Abanyenganda kuba barabashije kwakira no gutunganya umusaruro mwinshi ugereranyije n’uwo bari basanzwe batunganya, abashishikariza kwagura ibikorwa remezo byabo kugira ngo bazabashe kwakira umusaruro wose uboneka mu Karere, cyane ko byagaragaye ko muri iyi sizeni hari umusaruro mwinshi watunganyirijwe ahandi.

Yabasabye kandi kurushaho kunoza isuku mu gutunganya umusaruro, no gushakira abakozi bawutunganya imyambaro yagebinewe. 

Imyanzuro y’iyi nama iganisha ku kudasubira inyuma k’umusaruro, mu bwinshi no mu bwiza. Imyinshi muri yo ireba by’umwihariko abanyenganda. Twavuga:  kunoza isuku mu gutunganya kawa hagamijwe kongera uburyohe n’ubwiza bwayo, gufatanya n’abahinzi mu gukorera kawa no kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro, kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije gutuma umusaruro wagezweho udasubira inyuma, kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw'amatsinda y'abahinzi bafasha abayagize kwizigamira ku musaruro bagemura, guha abahinzi ubwasisi (Bonus) hakibandwa ku bikoresho byo gukorera kawa, kuko byagaragaye ko bikenewe.

Ku birebana no kwagura inganda, hemejwe ko hazategurwa inama yihariye yo gusuzuma ubushobozi bw’inganda, kugira ngo harebwe uko ba nyirazo bakwagura ibikorwaremezo zikabasha kwakira umusaruro mwinshi.  

Inama kandi yemeje ingengabihe yo gutangiza ubukangurambaga bwo gukorera kawa ku rwego rw’Akarere n’urw’Imirenge. Ku rwego rw’Akarere, bukazatangirira ku Kagali ka Tambwe, Umurenge wa Ruhango ku itariki ya 14 Kanama 2018.    

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi ba kawa, abanyenganda zitunganya kawa, Umukozi w’Ikigo Gishinzwe iterambere ry’ibihingwa byoherezwa mu mahanga (NAEB) ushinzwe igihingwa cya kawa mu Ntara y’Amajyepfo, Dusabe Faustine, umukozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ibihingwa byoherezwa mu mahanga,  abakozi bashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Mirenge, abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere, n’intumwa za SNV na RODI nk’abafatanyabikorwa mu kongera umusaruro wa kawa binyuze mu kongerera ubushobozi mu micungire y’amakoperative y’abahinzi.

Share Button