Abaturage b’Akagali ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo baragaragaza ko bashimishijwe no kuba bagiye kuva mu bwigunge bari baratewe n’isenyuka ry’iteme rya Ruhondo ryatewe n’umwuzure mu mwaka wa 1995.

Babigaragaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 mu muganda rusange usoza ukwezi karindwi 2018 wabereye ahazubakwa iri teme rihuza imidugudu ya Nyagitongwe (Rwinyana) na Ruhondo (Saruheshyi), ukaba wibanze ku bikorwa byo gutunda amabuye n’umucanga bizakoreshwa mu kuryubaka, ndetse no gutunganya ahazubakwa inkuta zaryo.

Ngarukiye Laurent w’imyaka 60, avuga ko iri teme rigiye kongera koroshya cyane imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’Utugali twa Saruheshyi na Rwinyana, ndetse n’abahandi.

Ati “Hakurya no hakuno turashyingirana, tukagendererana. Mu mvura rero nta wubona uko asura abe; iyo imvura iguye uyu mugezi uruzura umuntu agacumbika cyangwa akajya kwambukira mu Rugeyo (Hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe)”.

Uyu musaza akaba avuga ko umuntu wihuta, urwo rugendo arukora mu gihe kitari hasi y’isaha imwe.

Nsabimana Antoine we ati “Iri teme rirakenewe pe! Nubwo ibikorwa byatangiye, sindiyumvisha neza ukuntu rizuzura maze uyu muhanda ukongera kuba nyabagendwa!

Nsabimana akaba yuzuza umusaza Ngarukiye, avuga ko mu gihe iri teme rizaba ryuzuye abaturage ba Saruheshyi bazabasha kubyaza umusaruro ubukungu bafite bushingiye ku mabuye yubakishwa ndetse n’amashyamba, akemeza ko ibyo byombi babifite ku bwinshi, ariko bakaba batabashaga kubigurisha kuko ntaho imodoka zashoboraga guca ngo zibashe kubihakura.

Abaturage bazaba bashaka kubaka amazu na bo ngo ibikoresho, by’umwihariko amategura, bizabageraho ku buryo bworoshye, ngo kuko bari basanzwe babitwaraga ku mutwe bikabavuna cyane.

Mu butumwa yagejeje ku baturage nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yavuze ko ubuyobozi buhora buhangayikishijwe n’uko buri muturage wese abaho neza, ari yo mpamvu buharanira gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose kibangamiye umuturage. 

Kubaka iri teme rero bigamije kubavana mu bwigunge, no kuvanaho iyo nzitizi yababuzaga kugenderana no guhahirana n’abandi mu buryo bworoshye.

Meya Habarurema akaba yabasabye gukomeza kwitabira ibikorwa basabwa nk'uruhare rwabo mu iyubakwa ry'iki kiraro, asoza abakangurira kwitabira gukorera mu masibo yo ku midugudu, aho bazabasha kujya inama muri byose no gukorera hamwe mu gukemura ibibazo byose bahura nabyo mu miryango no mu Midugudu batuyemo. 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa, we yakanguriye abaturage kubumbatira umutekano utuma ibikorwa nk’ibi bikorwa. Yabashishikarije akomeje gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko usanga ibyo ari byo ntandaro y’umutekano muke mu miryango, mu baturanyi no mu midugudu.

Ahubakwa iri teme hahoze irindi ryasenywe n’umwuzure mu mwaka wa 1995. Kuryubaka bikorwa muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’abaturage, rikazuzura rifite agaciro gasaga miriyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda; uruhare rw’ibikorwa by’umuganda w’abaturage rufite agaciro gasaga miriyoni 40.

Muri uyu muganda, Umuyobozi w'Akarere Habarurema Valens, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere (DM), Kampire Flora, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Bweramana na Mwendo n'abakozi bakorera ku Kicaro cy'Akarere bakaba bifatanyije n'abaturage b'Utugali twa Rwinyana na Saruheshyi.

Share Button