Mu Mudugudu wa Munini, Akagali ka Rukina, Umurenge wa Kinihira niho habereye ibirori by’Umuganura ku rwego rw’Akarere. Uyu munsi waranzwe no guhigura imihigo y’umwaka wa 2017-2018 ku rwego rw’Imidugudu, kwishimira ibyagezweho, guhiga imihigo y’umwaka wa 2018-2019, kuremera abatishoboye, ndetse n’ubusabane.

Mu izina ry’abaturage, abakuru b’Imidugudu itandatu igize Akagali ka Rukina bahigiye mu ruhame imihigo imidugudu bayobora izashyira mu bikorwa muri uyu mwaka.

Ibyo bikorwa bikubiye mu nkingi zikurikira: Ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera.

Muri rusange mu bukungu harimo imihigo irebana no gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe kongera umusaruro, ijyanye no korora kijyambere, gukorana n’amabanki n’ibigo by’imari no korozanya muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Mu mibereho myiza harimo imihigo yo kurwanya imirire mibi hitabwa cyane cyane ku gukora uturima tw’igikoni, gukoresha igikoni cy’umudugudu mu kwigisha imiryango gutegura indyo yuzuye, kwitabira ubwisungane bw’ubuzima 100%, ubwiherero bwujuje ibisabwa kuri buri muryango no kurwanya umwanda muri rusange.

Mu miyoborere n’ubutabera harimo kubumbatira umutekeno bitabira gukora no kunoza amarondo, gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, kurwanya akarengane, kujya inama no kuganira ku bibazo mu nteko z’abaturage.

Igikorwa cyo kuremera abatishoboye mu rwego rwo kubashyigikira mu nzira yo kwivana mu bukene, cyo cyaranzwe no gushyikiriza abasheshe akanguhe batandatu amatungo magufi (ihene), abana bo ku Ishuri Ribanza rya Kabirizi na bo boroza bagenzi babo babiri inkwavu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yasobanuye ko umuganura ari imwe mu nzira Leta y’u Rwanda yahisemo kandi ishyize imbere mu gushaka mu muco wacu ibisubizo by’ibibazo bigenda bigaragara mu nzira turimo y’iterambere.

Yagize ati "Kwizihiza umuganura bigamije gusubira ku isoko y'umuco wacu nk'Abanyarwanda tukawuvomamo ibishobora gutuma Igihugu gitera imbere".

“Umuco iyo tuwurimo neza udufasha kubona ibibazo by’ibibazo duhura na byo”.

Visi Meya Mukangenzi yagarutse kuri bimwe mu bibazo byugarije umuryango bifitanye isano no guteshuka ku muco, birimo imibanire mibi mu miryango, ibiyobyabwenge, n’inda zitateganyijwe mu rubyiruko, maze asaba ababyeyi kubyitaho, gukumira ibishobora gukumirwa no gukemura ibyabaye, ariko byose bakabikora bashingiye ku muco mwiza w’Abanyarwanda.

Ku birebana n’imihigo, yibukije ko imihigo yahizwe itari iy’abakuru b’imidugudu ko ari iy’abaturage bose, maze abasaba gushyira hamwe mu kuyesa.

Mu mateka y’u Rwanda umuganura wari umwanya ngarukamwaka wo kwishimira no gusangira umusaruro wabonetse, ndetse no gufata ingamba z’ibihe biri imbere. Wari umwanya kandi wo gushimira Imana ibyagezweho byose, no gusabana.

Wizihizwaga ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Umuryango. Ku rwego rw’Igihugu, Umwani ni we wabanzaga kuganura, Abatware na rubanda bagakurikiraho.

Ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango yabanzaga, abagize umuryango na bo bagakurikiraho.

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura waje gucibwa  n’ubutegetsi bw’Abakoloni mu mwaka wa 1925. Mu mwaka wa 2015 Leta y’u Rwanda ikaba yarafashe icyemezo cy’uko Umuganura uzajya wizihizwa buri mwaka, igena uwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama nk’umunsi udahinduka wo kwizihiza Umuganura.

Umuganura ukaba rero uhuza Abanyarwanda, abayobozi n’abayoborwa, abana n’abakuru, maze bakarebera hamwe ibyo bagezeho, kandi bagafata ingamba zo kubisigasira hagamijwe kubyubakiraho mu iterambere. 

Ni muri urwo rwego kwizihiza umuganura hirya no hino mu Karere byaranzwe no kumurika no kwishimira ibyagezweho, gusangira ku musaruro, guhiga, kuremera abatishoboye (amatungo, ibiribwa, ibikoresho birimo n’iby’ubuhinzi), no kuganira ku mateka y’umuganura mu Rwanda rwo hambere.  

Insanganyamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka ikaba igira iti "Umuco isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".

Share Button