Abaturage barakangurirwa gutura ahabigenewe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi bakirinda imyitwarire yose ishobora gutuma bibasirwa n’ibiza.

Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, De Bonheur Jeanne d’Arc, yahaye ubu butumwa abaturage b’Umurenge wa Mbuye ku wa kane tariki ya 20 Nzeri 2018, ubwo habaga igikorwa cyo kugeza amabati ku miryano 50 yo muri uwo Murenge yasenyewe n’ibiza by’imvura idasanzwe yaguye mu mezi abanza y’uyu mwaka wa 2018.

Minisitiri De Bonheur yasabye kandi abaturage ko igihe bubaka bajya bita ku kuzirika neza ibisenge by’amazu bakabikomeza.  

Yababwiye ko kuva aho imvura y’umuhindo w’uyu mwaka intangiriye kugwa, mu gihugu hose abantu 11 bamaze guhitanwa n’ibiza, barimo icyenda bazize inkuba, abasaba kwirinda kugama imvura mu nsi y’ibiti, bakirinda n’ibindi byose bishobora gukurura inkuba. 

Umuyobozi Mukuru wa KCB, Ishami ry’u Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko KCB ihora yifuza ko abaturage bakorana na yo bahorana umutekano n’ubuzima buzira umuze, bityo iyi banki ikaba itarashoboraga kurebera mu gihe hari abatagira aho bakinga umusaya  kubera ibiza,  kandi kuba heza ari kimwe mu by’ibanze ikiremwa Muntu gikenera.

Ati “KCB nka banki y’abaturage twakozwe ku mutima n’ibyabaye ku baturage bo mu Karere ka Ruhango kimwe n’ab’ahandi hose mu gihugu, maze twiyemeza kugira icyo dukora. Ni muri urwo rwego rero twatanze aya mabati.”

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yashimiye uburyo MIDIMAR idahwema kuba hafi y’abahuye n’ibiza muri rusange, anashima ubu bufasha bwagenewe imiryango 50 yasenyewe n’ibiza yo mu Murenge wa Mbuye.

Yagaragaje kandi ko imvura idasanzwe y’itumba rishize yasenye inzu 741 mu Karere ka Ruhango, kandi ko abenshi mu basenyewe bamaze kubakirwa binyuze ahanini mu bikorwa by’umuganda w’abaturage, no muri Gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’abaturage.

Igikorwa cy’uyu munsi kiri mu rwego rwo gukomeza gukemura ikibazo cy’isenyuka ry’amazu ryatewe n’ibiza. KCB ikaba yageneye Umurenge wa Mbuye amabati 1500 n’ibiro 360 by’imisimari, byose bifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 12.

Akagali ka Gisanga kabereyemo iki gikorwa gafite abaturage batandatu bamaze gusakariwa inzu bubakiwe mu rwego rwo kubafasha kongera kubona aho baba nyuma y’ibiza byabasenyeye amazu yabo.   

Share Button