Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 ubwo hasozwaga umuganda rusange w’ukwezi kwa Nzeri, mu Mirenge yose hatanzwe ubutumwa busaba abagize umuryango kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu muryango.

Ubu butumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’icyumweru ngarukamwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge, muri uyu mwaka ikaba igira iti “Duharanire ubumwe n’ubwiyunge mu Muryango”.

Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc wafatanyije n’abaturage b’Akagali ka Kayenzi muri Ntongwe mu gikorwa cyo gutunganya ahazubakwa ibyumba bitatu n’ubwiherero 12 ku Ishuri ribanza rya Ntungamo yahamagariye abagize umuryango kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kuko umuryango ari ipfundo rya byose, ukaba ishingiro ry’Umuryango mugari, ni ukuvuga Igihugu.  

Bityo ngo birakwiriye ko kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bihera mu muryango bigashinga imizi, kuko “muri buri muryango bimeze neza, mu Mudugudu biba bimeze neza, mu Kagali bikaba bityo ndetse n’Igihugu kikaba kimeze neza”.

Senateri Mukakalisa kandi yagarutse ku bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu muryango bigomba kwitabwaho mu buryo bwihariye, ari byo: amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango hagati y’abashakanye rikanagira ingaruka ku bana, ihungabana n’isenyuka rya hato na hato ry’ingo kubera impamvu zitandukanye ziterwa no kubura ubumwe, ubworoherane n’ubwubahane mu muryango; ababyeyi bamwe bagicengeza mu bana ingengatekerezo ya Jenoside no kwirebera mu ndorerwamo z’amoko; kutabwizanya ukuri hagati y’abashakanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Iyi ntumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, ashimangira ko ibi byose bigomba kuganirwaho bihereye mu muryango, bikaganirwaho mu Mudugudu no ku zindi nzego, cyane cyane muri gahunda zashyizweho kugira ngo zibe urubuga rwo kuganiriramo, kungurana ibitekerezo no gukemuriramo ibibazo byose bibangamiye imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Marc Gasangwa na we yagaragaje umuryango ari ishingiro ry’umutekano. Ngo iyo umuryango ufite umutekeno usesuye, Umudugudu wose ugira umutekano, Igihugu kikagira umutekano, buri wese akabasha kukora ibimuteza imbere bikanateza imbere Igihugu.

Icyumweru Ngarukamwaka cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye mu mwaka wa 2007 ku gitekerezo cyatanzwe n’abaturage. Senateri Mukakalisa akaba avuga ko ari “umwanya mwiza wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge, kugaragaza inzitizi zigaragara mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge, no gufata ingamba zo kuvanaho izo nzitizi”.

Share Button