Ababyeyi barashishikarizwa kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro nk’imwe mu ngamba zifasha kugabanya imfu z’ababyeyi, ndetse no kurwanya imirire mibi n’ubukene mu miryango.  

Ubu butumwa bwagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, mu gikorwa cyo gutangiza, ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere, icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Ni igikorwa cyabereye ku Kigo gito cy’ubuzima (Poste de santé) cya Vunga giherereye mu Murenge wa Mbuye.

Habarurema Nicodème, ushinzwe imbonezamirire (Nutrition) mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima, yahamagariye ababyeyi kuboneza urubyaro, anabagaragariza ibyiza byabyo.

Nk’uko insanganyamatsiko y’iki cyumweru ibivuga iti “Kuboneza urubyaro hirindwa imfu z'ababyeyi, ukugwingira kw'abana n'ubukene mu muryango”, ngo kuboneza urubyaro bifite uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo byose bikubiye muri iyo nsanganyamatsiko: imbyaro nyinshi zegeranye zitera umubiri kugira imbaraga nke, bikaba byavamo imfu igihe cyo kubyara, mu gihe uwaboneje urubyaro agira ubuzima bwiza, akagira imbaraga zo gukora. Ibi bituma agira ubushobozi buhagije bwo kugaburira neza no kwita ku bo yabyaye, bikabarinda indwara z’imirire mibi ndetse n’igwingira.  

Ngo si ibyo gusa kandi, kuko kubyara abana benshi bikurura ubukene mu muryango, kubera ko kubatunga, kubishyurira amashuri, kubavuza, no kubabonera ibikenewe bitwara ubushobozi bwinshi, kandi benshi mu babyeyi batanabona umwanya uhagije wo gukora ibibateza imbere, kuko umwanya munini bawukoresha bita ku bana bato b’indahekana.

Iki cyumweru kibaye mu gihe mu gihugu cyose hashyizweho igihe kidasanzwe yo guca burundu ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, birimo n’imirire mibi mu bana.

Muri iki gihe kidasanzwe, mu Mirenge icyenda (9) igize Akarere ka Ruhango abana 374 bashyikirijwe ibigo nderabuzima, bakaba bakurikiranwa mu buryo bw’umwihariko, kugira ngo babashe gukira indwara y’imirire mibi: bahabwa indyo ibafasha kuva muri icyo kibazo, ababyeyi na bo bagahabwa inyigisho zo gutegura indyo yuzuye, kugira batazongera kurwaza indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ibikorwa byo kwigisha ababyeyi gutegura indyo iboneye, no kubakangurira kugabura indyo yuzuye buri gihe byahawe imbaraga muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu. Izi mbaraga zigamije guha ababyeyi ubwo bumenyi, kuko byamaze kugaragara ko uruhare runini mu bigendanye no kurwaza imirire mibi ruturuka ku bumenyi buke bwerekeranye no gutegura indyo yuzuye, aho kuba kubura ibiribwa.

Gutangiza icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana byanahuriranye n’inama igamije kurandura ubukene bukabije mu miryango isaga ibihumbi 15 mu Karere, yabereye ku Kicaro cy’Akarere. Yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako bakorera mu Miryango nyarwanda n’imiryango Mvamahanga itari iya Leta, n’abayobozi b’Amadini n’amatorero n’abandi.

Mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens ubwo yatangizaga iyi nama harimo n’ikibazo cy’igwingira ry’abana rituruka ku mirire mibi, aho abana 41% bagwingiye mu gihe ku rwego rw’Igihugu ari 38% .

Akaba yarasabye abafatanyabikorwa, by’umwihariko abayobozi b’amadini n’amatorero, gufata no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura iki kibazo burundu bahereye mu bayoboke babo, kugira ngo roho “zibashe gutura mu mubiri muzima”.

Yagize ati “Hakenewe ingamba zihamye, zirimo no kugera kuri buri muryango no kuwukurikirana kugira ngo ubashe kuva mu bukene bukabije, abantu babeho mu buryo bishimiye, bityo n’abakora ubucuruzi babone ababagurira bafite ubushobozi, ababanyamadini namwe mugire abayoboke bishimiye ubuzima babayeho”.  

Ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri iki cyumweru kizasowa ku itariki ya 12 Ukwakira 2018 ni: gukangurira abaturage kuboneza urubyaro no gutanga iyo serivisi ku bayifuza, gupima imikurire y’abana, guha abana ibinini by'inzoka n'ibya vitamine A, no gutanga inyungnirmirire yitwa “Ongera” ku bana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza kuri 59.  

Share Button