Urubyiruko rurashimirwa uruhare rugira mu iterambere ry’Akarere, by’umwihariko binyuze kwesa imihigo y’inzego z’urubyiruko. Rurashishikarizwa kandi gukomeza gutera intambwe igana imbere mu kwesa imihigo, no gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Ubu ni ubutumwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyagezweho mu mihigo y’inzego z’urubyiruko mu Mirenge igize Akarere, mu mwaka wa 2017-2018, ndetse no gusinya imihigo y’umwaka wa 2018-2018. Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ku wa kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Tugomba kurenga ibikorwa by’ubukangurambaga, tukanakora ibikorwa bifatika bigamije guhindura ubuzima bwacu nk’urubyiruko, n’ubw’abaturage muri rusange”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere, Munezero Alphonse, avuga ko ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage basanzwe babikora.

Ati “Tugira uruhare mu bikorwa byo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, aho dukora ibikorwa byo kubakira ubwiherero abatabufite batishoboye, n’uturima tw’igikoni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi”.

Yongeraho kandi ko bagiye kongeramo imbaraga no gukora ibikorwa by’ikitegererezo abandi bazajya bigiraho bakajya kubikora mu miryango yabo.  

Ku bijyanye n’umwanya Akarere kagize mu kwesa imihigo y’urubyiruko mu mwaka wa 2017-2018, Munezero avuga ko intego ari: “gukomeza kuza imbere, kuba mu myanya y’imbere”, kandi ko ingamba zizatuma babigeraho zirahari.

Ati “Intego ni ugukomeza gukorera hamwe mu kwesa imihigo tuza imbere, dushyira imbere ibikorwa bifatika, ibikorwa byivugira, bihindura ubuzima bw’urubyiruko, n’ubw’umuturage muri rusange”.

“Ni ugukorera hamwe ku nzego zose nta wusigaye inyuma, dushyira imbaraga cyane cyane ku rwego rw’Umudugudu kuko ariho ibikorwa biri”.

Ibindi bizafabasha kwesa imihigo ni “gukorera ku ntego, kwihuta, kwisuzuma kenshi, gufata no gushyira mu bikorwa ingamba zituma ahari inzitizi zikurwaho hakiri kare”.  

Ngo bazakomeza kandi gukorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukuraho inzitizi zijyanye n’ubushobozi buke bw’amafaranga, ndetse n’ubuyobozi mu gukemura imbogamizi zigaragara cyane cyane mu itangwa ry’ibyangombwa ku makoperative y’urubyiruko”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Kinihira, (wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka ushize), Muvunyi Aimable, asobanura ibanga ryabafashije kubigeraho, akanavuga ko biteguye kutarekura umwanya wa mbere.

Ati “Nta rindi banga uretse kwitanga, gukorana neza n’inzego z’Utugali, gutanga raporo kandi ku gihe, no gutegura ibikorwa byinshi bihuza abantu benshi, aho dutanga ubutumwa bunyuranye”.  

Kudacika intege n’ubucuti hagati y’abayobora urubyiruko, na byo ngo biri mu byabafashije.

“Ubundi ibikorwa dukora bisaba kwitanga no kudacika intege, cyane ko biba bitanafitiwe amafaranga. Bisaba kandi kugirana ubucuti n’inzego zo mu Tugali, ugahora ubibutsa, mukanafatanya gukemura imbogamizi mubasha kwikemurira, kuko ziba ari nyinshi”.

Yitsa agira ati “Ibikorwa urubyiruko rukora biba ari byinshi, ikibura ahanini ni raporo y’ibyakozwe. Tuzakomeza rero gutanga raporo kandi tuyitange ku gihe, kuko uwakoze ntatange raporo asa n’utagize icyo akora”.

Uyu musore kandi ahuriza na Munezero ku buryo buhoraho bwo gukora ibikorwa bifatika bihindura imibereho y’urubyiruko n’abaturage muri rusange nka kimwe mu bikeneye kongeramo ikibatsi.

Ati “Dufite itsinda rihoraho rikora ibikorwa bijyanye n’isuku, no kurwanya imirire mibi. Inshuro ebyiri mu kwezi tujya mu Kagali tukubakira ubwiherero cyangwa uturima tw’igikoni abatishoboye bahari, tukanigisha ibijyanye no kurwanya imirire mibi. Ariko ibyo dukora tubihera mu miryango yacu ku buryo abandi babasha kurebera ku byo twakoze”.

Akaba agira inama abatarashyiraho bene ayo matsinda kubikora no gushaka ubundi buryo bwafasha kugera ku bikorwa byinshi bihindura ubuzima bw’urubyiruko n’abaturage muri rusange.

Ku byerekeranye n’ubutumwa bw’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza busaba urubyiruko kongera ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’urubyiruko n’iy’abaturage muri rusange, Muvunyi avuga ko ririya tsinda rihoraho ari cyo rigamije: “Gukora bakigisha bifashishije ingero z’ibyo bakora”.

Mu mihigo y’inzego z’urubyiruko mu mwaka ushize (2017-2018), ku rwego rw’Igihugu Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa karindwi n’amanota 84,88%.   

Ku rwego rw’Akarere Umurenge wa Kinihira waje imbere n’amanota 83,6%. Imirenge itatu ya mbere (Kinihira, Bweramana na Kabagali) ikaba yarahembwe telefoni (Smart Phones). Imirenge yose kandi yahawe icyemezo cy’ishimwe.

Muri uyu mwaka, urubyiruko rwahize imihigo 25 (irindwi yo mu bukungu, irindwi mu mibereho myiza, na 11 mu miyoborere). Muri rusange intero ikaba ari “kuza mu myanya y’imbere”.   

Share Button