Abahinzi bararahamagarirwa kwihutisha ibikorwa byo gutegura imirima, no gutera imbuto zose zihingwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2019A.

Babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2019A ku rwego rw’Akarere ka Ruhango.

Iki gikorwa cyabereye mu murima wa Koperative Abiyunze uherereye kuri site ya Kareshya, Umudugudu wa Mpemba, mu Kagali ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi. Hakaba haratewe imbuto y’ibigori ya Hybbrid: WH 101 ku buso bwa hegitari 5,2.

Mu butumwa yagejeje ku baturage nyuma y’igikorwa cyo gutera imbuto, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kinazi n’abo mu gace k’Amayaga uyu Murenge uherereyemo ku bikorwa bakora bitanga umusaruro utunga umubare munini w’abaturage b’Akarere, n’abo mu bindi bice by’Igihugu.  

Yagize ati “Tuzi neza yuko muri abakozi bakomeye; tuzi yuko mufatiye Akarere ka Ruhango runini mu bijyanye n’ibidutunga twese uko turi hano, n’abo twasize mu mujyi wa Ruhango”.

Yabahamagariye kandi gukomeza gufatanya mu kwihutisha ibikorwa byo gutunganya imirima no gutera imbuto, cyane ko imvura yari yatinze kuboneka bigatuma gutegura imirima bitinda.

 “Muri abakozi, rero mukomeze mukore cyane, mukomeze muhinge neza mu bufatanye nk’ubungubu bwa koperative, mukorere hamwe abafite imbaraga nkeya mubafashe, mubazamure, haba muri ubwo buhinzi ariko haba no mu yindi mirimo yindi isanzwe”.

Meya Habarurema kandi yabasabye gukomeza ubwo bufatanye no mu gukemura ibibazo bibanagamiye imibereho myiza y’abarurage, birimo: ubushobozi buke bwo kwishyura umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, indwara ziterwa n’imirire mibi cyane cyane mu bana, ibibazo byo kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, amavunja, kurarana n’amatungo n’umwanda muri rusange ndetse  no guta ishuri kw’abana.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Ndabamenye Telesphore, na we yasabye abahinzi gukora ibishoboka bakesa umuhigo wo kurangiza gutegura imirima no gutera imbuto zose mu gihe cy’icyumweru kimwe, abasaba kurwanya icyonnyi cya nkongwa, no kuhira imyaka igihe imvura yaba igabanutse.

Ati “Ntitwirare ngo twabonye imyumbati, ngo twishime ko ikibazo cyararangiye, maze dusinzire. Iyo ndwara yateye mu myumbati yanatera no mu bindi bihingwa.”

“Ndabasaba kurwanya nkongwa mu bigori, mukurikirana imirima, mutera umuti kuva mukimara gutera kugeza nibura bimaze guheka”.

Ku birebana no kuhira imyaka, Dr Ndabamenye yagize ati “Imyaka ntikenera imvura ahubwo ikenera amazi. Ndabasaba rero gufata amazi yose ari mu tugende no kuyayobora aho mwabasha kuyakoresha igihe cyose, imvura yaba igabanutse”.

Site yatangirijweho iki gikorwa ifite ubuso burenga gato hegitari eshanu, ikaba ikorerwaho n’Itsinda ry’abanyamuryango 29 ba Koperative Abiyunze.

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga iyi site ihingwamo ibigori, mu bindi bihembwe igahingwaho ibishyimbo, imboga cyangwa ibigori bitewe n’ingano y’imvura yabonetse.

Mu gihembwe cy’ihinga 2019A, Akarere ka Ruhango gafite umuhigo wo guhinga ibigori kuri hegitari 1375, izigera kuri 300 zikaba ziherereye mu Murenge wa Kinazi.

Share Button