Abaturage b’Akagali ka Mbuye mu Murenge wa Mbuye barishimira ko umwaka w’amashuri utaha uzatangira abana babo batagikora ingendo ndende bajya kwiga mu mashuri ari mu Tugali tubakikije, kubera ko bizeye ko mu mezi abiri ari imbere mu Kagali kabo hazaba huzuye ibyumba bitandatu by'amashuri.

Ibi babigaragajrije mu muganda rusange w’ukwezi k’Ukwakira 2018 wabereye mu Mudugudu wa Buremera kuri uyu Gatandatu tariki ya 27, ukarangwa n’igikorwa cyo gusiza ikibanza ahazubakwa ibyumba bitandatu (6) by’amashuri n’ubwiherero 12. Uyu muganda ukaba kandi ari n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ayo mashuri.

Ngabonziza Théoneste na Rucamimihigo Jean Claude batuye mu Mudugudu wa Buremera. Bombi bafite abana biga mu mashuri abanza; uwa Ngabonziza yiga ku Ishuri ribanza rya Gishari riherereye mu Kagali ka Gisanga, uwa Rucamumihigo akiga ku Ishuri ribanza rya Kabuga riri mu Kagali ka Kabuga.  

Aba babyeyi bombi bavuga ko iri shuri rizatuma abana baruhuka imvune z’urugendo rurerure bari basanzwe bakora, bagahamya ko abenshi mu bakora urugendo rugufi bakoresha isaha yose kugira ngo bagere ku ishuri bigaho.

Kugira ishuri hafi rero ngo ni umugisha ukomeye bakesha imiyoborere myiza.

“Ni ibyishimo, ni umugisha dukesha imiyoborere myiza, dukesha Umubyeyi wacu”.

Ngabonziza  akomeza agira ati “Abana bazajya bava mu ngo bagere ku ishuri batavunitse. Natwe ababyeyi bizadufasha gukurikiranira hafi imyigire y’abana bacu, no gufatanya n’abarezi kubagorora; buriya kubera ko aho bigaga hari kure, wasangaga hari bamwe basiba ishuri bakirirwa ku gasozi ababyeyi ntitubimenye. 

Rucamumihigo we ati “Bizanadufasha twitabira inama z’ababyeyi, kubera ko aho abana bigaga ari kure, umuntu yajyaga abwira uwabashije kujyayo ngo amwumvire, maze aze kumubwira ibyavugiwe mu nama”.

Ababyeyi benshi kandi bavuga ko mu bihe by’imvura bajyaga bagira impungenge z’uko abana babo batwarwa n’imigezi  bambuka bajya ku ishuri, iri shuri rikaba zizakuraho izo mpungenge.

Umuyobozi w’Ishuri rya Kabuga, Mukamunana Violette, avuga ko iri shuri rya Buremera rizatangira ari agashami k’iryo ayobora, rikazatangirana n’imyaka itanu. Ku byo ababyeyi bavuze we yongeraho ko rije gukemura ikibazo cy’uko abana bajyaga bakererwa cyane kubera urugendo rurerure kandi ruterera, n’icy’uko hari abana bake bajyaga bacibwa intege n’urugendo bakareka ishuri.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yijeje abaturage ko ubuyobozi buzabagezaho ibikoresho bikenewe kugira ngo iri shuri ryubakwe, anabasaba kwitabira ibikorwa basabwa kugiramo uruhare kugira ngo ryuzure vuba, abana batangire kwigira hafi.

“Turabasaba gushyiramo imbaraga iri shuri rikuzura vuba kugira ngo abana batangire kuryigiramo mu kwezi kwa mbere 2019”.

Uyu muyobozi kandi yabahaye impanuro zinyuranye zirimo: kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda abatekamutwe babatesha umurongo, gushikama bagakora kugira ngo Akarere kabashe kwesa imihigo neza, kwita ku isuku y’aho batuye, isuku ku mubiri, isuku y’abana, kurwanya imirire mibi mu bana no kurandura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza muri rusange,  kwitabira amasomero y’abakuze, kwitabira gahunda yo y’ubwizigame bw’igihe kirekire, kongera ingufu mu bikorwa by’iki igihembwe cy’ihinga 2019A.

 

Share Button