Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali 59 tugize Akarere ka Ruhango, barahamya ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Babigaragarije mu biganiro bagiranye n’Intumwa za Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe uburenganzira bwa Muntu ku wa kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018.

Ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama y’Akarere byateguwe na Komisiyo mu muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Nyuma yo kugaragaza ko impamvu zitera ihohoterwa muri rusange, n’irishingiye ku gitsina rikorerwa abana by’umwihariko zishingiye ahanini ku: ubukene bw’imiryango, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane n’imibanire mibi mu miryango, kudohoka kw’ababyeyi ku nshingano zo kurera, urugero rubi rw’imyitwarire y’abakuru ndetse n’ababyeyi (ubusambanyi, ubushoreke n’ubuharike), guta umuco no gusyira imbere iby’ahandi, ingaruka mbi z’ikoranabuhanga; bagaragaje ko bagiye guhagurukira ibi bikurikira:

Gukangurira buri wese kudahishira ihohoterwa kugira ngo uwarikoze akurikiranwe hakurikijwe amategeko, uhamwe n’icyaha ahanwe bityo ababaswe n’iyo ngeso bayicikeho.  

Kwegera cyane no gukurikiranira hafi ingo zirangwamo amakimbirane, kuko byagaragaye ko amakimbirane agira ingaruka zikururira abana ibyago byo guhohoterwa. Izo ngaruka zirimo: kutagira umwanya wo kwita ku bana, kutababonera ibyo bakeneye byose, kutagira umwanya wo kubaganiriza no kubaha impanuro zituma bagira imyitwarire ibarinda guhohoterwa,…  

Mu byo bagaragaraza ko bagiye kongeramo imbaraga kandi, harimo gukorana n’izindi zego cyane cyane abayobozi b’amadini n’amatorero mu kwigisha ababyeyi guca ukubiri n’ubusinzi, ingeso mbi, n’ibindi byose bibera urubyiruko urugero rubi bikarugusha mu byago byo kuyoboka inzira ziganisha ku mitego y’ihohoterwa.

Basanga kandi hakwiye izindia mbaraga mu gukangurira ababyeyi kwita ku bana bose nk’ababo, gukaza ingamba zo gukumira inda zitanteganyijwe mu rubyiruko, kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo babashe kwirinda inda zitageaganyijwe.

Komiseri Gahongayire Aurélie wari uyoboye itinda ryatanze ibi biganiro, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’uburengenzira bwa Muntu mu mwaka wa 2015 bwagaragaje umubare munini w’abana batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, iki kikaba ari ikibazo gikomeye cy’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Iyi ngo niyo mpamvu yatumye Komisiyo ikora ubu bukangurambaga ku byiciro by’abantu bafite aho bahurira n’abana, kugira ngo babakangurire kugira uruhare mu kurwanya rishingiye ku gitsina ihohoterwa rikorerwa abana.

Ibi biganiro bigamije ubukangurambaga ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana byafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, wasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ihohoterwa kandi bakabikora bubahiriza amategeko.

Share Button