Abaturage bo mu Murenge wa Kinazi baragaragaza ko bishimiye kuba ubuyobozi bw’Akarere bwaratangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo gukemura ikibazo kigagaraga kandi giteye inkeke muri aka gace k’amayaga cyo kuba karangwamo ibiti bike cyane.

Babigaragaje kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu Karere.

Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyaranzwe n’umuganda udasanzwe wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agroforestry) wabereye kuri site ya Bugirinteko mu kagali ka Rutabo, mu Midugudu ya Bugirinteko na Nyarunazi, ahatewe ingemwe 6500 za gereveriya (Grevillea Robusta).

Abaturage benshi barimo Hagenimana Augustin na Bugingo Protais bavuga ko bakeneye ibiti byo gutera mu mirima yabo mu rwego rwo gufata ubutaka no kurwanya isuri, ibyo bazakuraho inkwi zo gucana, ibyo kugurisha n’ibyo kubazamo imbaho zo gukoramo ibikoresho binyuranye.

Nyamara ngo kubona ingemwe zabyo birabagora cyane, bagabashima ko muri uyu mwaka ubuyobozi bw’Akarere bwabashakiye ingemwe, bukaba bunatangirije igikorwa cyo gutera ibiti mu muganda wakorewe mu mirima yabo.  

Bugingo agira ati “Iki gikorwa twacyishimiye cyane; ibiti twari tubibabaye, twibazaga aho tuzakura ingemwe tukahabura”.

“Njye ku giti cyange ibiti bantereye ngiye gukomeza kubifumbira. Nzabyitaho cyane, ndetse imvura ninabura nzabivomerera”.

Mu butumwa yahaye abaturage nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yabashishikarije gufata neza ibiti byatewe, gukomeza gutera ibindi, kubirinda icyabyonona cyane cyane amatungo, kubirinda ibindi byonnyi no kujya bihutira kwitabaza abashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe amashyamba mu Mirenge igihe cyose baba babonye icyonnyi mu biti cyangwa amashyamba kugira ngo bijye birwanywa hakiri kare.

Ati “Gutera ibiti ni igikorwa kizakomeza. Turasaba ba nyirabyo ngo babihe ifumbire, babibungabunge, n’ibindi tuzabazanira muzabifate neza”.

“Mubirinde amatungo abyona akabyonona, ndetse n’ibindi byonnyi byose. Nimubona byarwaye mujye muhamagara abagoronome, bashake umuti babirwanye”.

Abaturage na bo bavuga ko bazashyira mu bikorwa inama bagiriwe uko zakabaye.

Umwe muri bo ati “Inama batugiriye tuzazikurikiza; tuzabirinda, tubibungabungire umutekano kugeza bikuze”.

Bugingo we ati “Abajyanama b’ubuhinzi na bo biyemeje kubikurikirana cyane, bakazajya bakangurira abaturage kubyitaho; abo bazasanga babyononnye bazajya babasabira ibihano mu buyobozi”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere, Byiringiro Emmanuel yijeje abaturage ko Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Rutabo A no ku rya Rutabo B bazahabwa ingemwe z’ibiti biribwa bazajya gutera iwabo. Izo ngemwe zikaba ari iz’amapapayi zigera ku 4200 n’ibinyomoro 300. 

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, Akarere gafite umuhigo wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 232.48, hagitari 10.1 z’ibiti by’ishyamba, na hegitari 14 z’imbuto ziribwa. Hazasazurwa kandi amashyamba ashaje ku buso bungana na hegitari 10.5.  

Share Button