IMITERERE Y’AKARERE KA RUHANGO

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo; Kashyizweho n’itegeko no 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda. Akarere ka Ruhango kagizwe n'ibyari Uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe n’Umujyi wa Ruhango.

Akarere ka Ruhango kagizwe n’Imirenge 9, Utugari 59 n’Imidugudu 533. Gahana imbibi n’Uturere dukurikira:

§  Mu majyaruguru : Akarere ka MUHANGA

§  Mu majyepfo : Akarere ka NYANZA na NYAMAGABE

§  Mu burengerazuba : Akarere ka KARONGI

§  Mu burasirazuba : Akarere ka KAMONYI na BUGESERA

Akarere ka Ruhango kagizwe n’ibice bitatu :

Igice cy’Amayaga  kigizwe n‘Imirenge ya mbuye,Kinazi na Ntongwe

Igice cy’Akabagali kigizwe n’Imirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira

Igice cyo hagati kigizwe n‘Imirenge ya Ruhango;Byimana na Mwendo

Icyicaro cy’Akarere ka Ruhango giherereye  mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya mbere. Ni ku birometero 73 uvuye mu Mujyi wa Kigali werekeza  i Huye, kuri  metero zikabakaba 600 uye ku muhanda wa Kaburimbo

Akarere ka Ruhango  gatuwe n’abaturage 319,885, bari mu ngo 60809, barimo abagabo 152075 n’abagore 167810. Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bungana na km2 626.8, ni ukuvuga  abaturage 510 kuri km2. Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango  bushingiye ahanini ku buhinzi n'ubworozi.

Ibihingwa by’ingenzi ni imyumbati, ibishyimbo, ibigori, umuceri, ikawa akaba ari byo ahanini bitunze abaturage.

Akarere ka Ruhango kabonekamo ibishanga binini  kandi gakora ku nzuzi za  Nyabarongo n'Akanyaru.

Kanda hano urebe Imirenge, Utugali, Imidugudu bigize Akarere ka Ruhango

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KU KARERE KA RUHANGO