ISHUSHO RUSANGE Y’UBUHINZI MU KARERE KA RUHANGO

1.      IBIKORWA BY’UBUHINZI BIRI MU MIHIGO Y’AKARERE

Mu Karere ka Ruhango dufite imihigo 3 ijyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’imihigo ibiri ijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi. Mu mihigo ijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi harimo umuhigo wo kongera umusaruro ku buso hakoreshwa inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda(DAP, NPK17.17.17, UREA) ifumbire y’imborera, imiti yica udukoko turwanya indwara z’ibihingwa ), ibi bikajyana no gukangurira abahinzi guhingira igihe, gutera ku mirongo n’ibindi….

UKO INYONGERAMUSARURO ZIGERA KU BUHINZI

Izo nyongeramusaruro zigera  ku bahinzi hakoreshejwe gahunda y’iyamamazabuhinzi ‘‘TWIGIRE MUHINZI Extension Model’’ aho abahinzi bibumbiye mu matsinda ya twigire muhinzi y’abahinzi bari hagati ya 15 na 20 bafashwa n’umujyanama w’ubuhinzi kuzuza liste ya Twigire Muhinzi ifatwa nka Nkunganire ikagezwa ku Mudugudu no ku Kagari kugira ngo hasuzumwe niba ikoze neza nyuma ikagezwa ku mucuruzi w’inyongeramusaruro, nawe akishyurwa n’umuturage havuyemo nkunganire akabona kumuha izo nyogeramusaruro(ifumbire n’imbuto).

Ibihingwa byunganirwa ku ifumbire:

Ibihingwa byatoranijwe (imyumbati, ibigori, Ibishyimbo, soya, urutoki, umuceri) n’imboga

Undi muhigo ujyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ni uguhuza ubutaka ku bihingwa byatoranijwe (imyumbati, ibigori, ibisyimbo, umuceri, soya, kuvugurura urutoki)  

IMBONERAHAMWE IGARAGAZA INTEGO N’IBYO TUMAZE KUGERAHO MU MIHIGO Y’UBUHINZI

GUHUZA UBUTAKA

S/N

UMUHIGO

INTEGO (Ha)

IBYAGEZWEHO(Ha)

%

1

IMYUMBATI

10000

3714

37,14

2

IBIGORI

4380

2051

46,83

3

IBISHYIMBO

14985

9767

57,83

4

UMUCERI

1400

1120

80

5

SOYA

1665

955

57,36

6

KUVUGURURA URUTOKI

1600

1302

81,38

 Imihigo  ijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi Akarere ka Ruhango kiyemeje gukangurira abahinzi guhingisha imashini ku buso bungana na 280 Ha uyu muhigo ukaba ushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe imashini z’Akarere zunganirwa n’iza MINAGRI, uyu muhigo tukaba tuwobonamo igisubizo, kuko abahinzi bahingira igihe kandi igishoro mu buhinzi kigabanuka bityo bigatuma binjiza amafaranga menshi ku musaruro abahinzi babona.

Undi muhigo ujyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi ni umuhigo wo kunganira abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto i musozi (small scale irrigation tool kit subsidy). Uyu muhigo nawo tuwubonamo igisubizo ku bijyanye n’iterambere ry’umuturage kuko abahinzi iyo bmaze kubona ibyo bikoresho bashobora guhinga igihe cyose cyane cyane mu gihe cy’izuba, ubu twahize gufasha abahinzi kuri 35 ha ariko imibare tumaze kubona y’abashaka  kunganirwa turabona bazuhira kuri 71.5 Ha

Ibikoresho bihabwa abahinzi muri iyi gahunda ni imipira ikurura amazi moteurs(pumps), rain gun n’ibindi bitewe n’ibyo umuhinzi yifuza. Amafaranga akoreshwa muri ibi bikorwa atangwa na MINAGRI nka earmarked fund

  1. IBISHANGA BY’AKARERE BIBYAZWA UMUSARURO

Mu Karere ka ruhango habarwa ubuso bungana 2298 Ha bw’ibishanga muri ibi bishanga ibyatunganijwe babarirwa 887  Ha , ibi bishanga byatunganijwe n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo MINAGRI, WHH, RSSP Muri ibi bishanga byatunganijwe hahingwamo ibihingwa byatoranijwe cyane cyane umuceri , ibigori, ibishyimbo na soya), ibitaratunganyijwe nabyo bifitiwe gahunda yo gutunganywa na RAB  ariko mu gihe tugitegereje ko bitunganywa bisanzwe bihingwamo ibihingwa byatoranijwe kandi ibyinshi bikorerwamo’ n’amakoperative y’ubuhinzi agera kuri 89.

  1. IBIKORWA REMEZO

Ibikorwa remezo byo mu buhinzi habonekamo amazu y’ubwanikiro bugamije guteza kongerera ubwiza n’agaciro umusaro aha tukaba dufite ubwanikro 10 bw’ibigori na 15 bw’umuceri, ubuhunikiro nabwo dufite bumwe bwubatswe na UGAMA.

Ubwanikiro bw’ibigori bwubatswe ku nkunga ya MINAGRI, ubwanikiro bw’umuceri bwubakwa ku nkunga y’umushinga RSSP na WHH(Action Agro allemande).

  1. KUBYAZA UMUSARURO AMATERASI N’UBUTAKA BUDAHINGWA

Mu karere ka Ruhango muri uyu mwaka w’imihigo 2016/2017 twbonye inkunga ya MINAGRI yo kubyaza amaterasi kuri 230 Ha akazashirwamo ishwagara, ifumbire y’imborera n’imbuto y’imyumbati

  1. UBUTUBUZI BW’IMBUTO Y’IMYUMBATI

Iyi gahunda yatangiye  2015 itangijwe na MINAGRI/RAB hatangwa imbutozatubuwe kuri 343.5 Ha mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto ryari ryatewe n’icyorezo cy’uburwayi bwa Kabore. Muw’2016 hatanzwe imbuto 231Ha mu ntangiriro za Gashayantare 2016 hongera gutangwa 51 Ha mu Kuboza 2016. Ikibazo kimbuto yakoreshwa mu kongera umusaruro w’ibijumba by’imyumbati(cassava tubers production) tubona cyakemuka nibura mu myaka 2 iri mbere. Kugira ngo dukomeze guhangana n’iki kibazo Akarere ka Ruhango kiyemeje gufasha abahinzi kabagezaho imbuto ingana 2,020,000 izaterwa kuri 202 Ha iyi mbuto yatangiye gutangwa kandi aho izajya hazashyirwaho ifumbire y’imborera n’ishwagara mu mirenge iri mu misozi miremire.

 

6.IBIHINGWA BYOHEREZWA MU MAHANGA

Mu bihingwa byoherezwa mu mahanga biboneka mu karere ka Ruhango, twavugamo cyane cyane  ikawa na macadamia. Kugeza ubu akarere ka Ruhango gafite ibiti bya kawa bigera kuri 2 836 846 bihinze ku buso bungana na hegitari 1134. Ku bijyanye na kawa kandi gafite inganda zitonora kawa zigera kuri 6 arizo Mayaga Coffee, ARABICA, COCARU, COAKAMBU, MPANDA na MBUYE. Mumyaka ibiri ishize umusaruro wanyujijwe mu nganda wageraga kuri toni 223 mu mwaka wa 2015 na toni 239.24 mu mwaka wa 2016.  Ku bijyanye na Macadamia kugeza ubu akarere ka Ruhango gafite hegitari 6 ziboneka mu murenge wa Ruhango.

Ku bijyanye n’imbuto, akarere ka Ruhango haracyakorwa ibarura ngo hamenyekane umubare n’ubuso nyabwo buhinzeho izo mbuto. Muri zo mbuto iziboneka muri aka karere ni avoka, amacunga, manderine hamwe n’imyembe.

 fileadmin/templates/Document/Guhuza_ubutaka.pdf

1.politiki y'ubuhinzi;

2.CIP STRATEGIES

3.Amabwiriza ya seasons 2017 AB_JULY_  2016

 4. USEFULL LINK

A.www.minagri.gov.rw

B. NAEB:http://naeb.gov.rw

C. Rwanda Agriculture Board

BY:MUNYAMPIRWA Francois

Umukozi Ushinzwe Ubuhinzi/Akarere ka Ruhango