GUHEREREKANYA UBUTAKA/MUTATION/TRANSFER/30JRS

 GUHEREREKANYA UBUTAKA/MUTATION/TRANSFER/30JRS

 1.      Amazezerano y’ihererekanya ry’ubutaka (Kopi enye -ni forms zuzuzwa   n’imashini ;

 2.      Icyemezo cy’uko yashatse  (Attestation de Mariage) kitarengeje amezi atatu, iyo ugurisha yasezeranye n’uwo bashakanye;

 3.      Icyemezo cy’uko ari ingaragu (Attestation de Célibat) kitarengeje amezi atatu, iyo ugurisha atarashaka ;  

4.      Fotokopi (Photocopies) z’indangamuntu ku bagiranye amasezerano n’abahamya babo (abagabo);  

5.      Iyo umutungo ugurishwa wanditse kuri “Succession” (izungura), uhagarariye umuryango yerekana uburenganzira yahawe n’urukiko   bumwemerera guhagarira no kugurisha umutungo w’umuntu utakiriho;

6.      Abafatanyije umutungo bose bagomba gusinya nk’abagurishije cyangwa batanze ;

7.      Iyo ugurisha umutungo afite abana bagejeje ku myaka makumyabiri n’umwe (21ans) bagomba kuba mu bahamya b’ubwo   bugure, iyo batari mu Gihugu, bohereza “Procuration” ziriho umukono wa Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu babamo, yagera Rwanda igacishwa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga (MINAFET) kugira ngo ishyirweho umukono n’iyo Minisiteri;  

8.      Iyo hari abana bataruzuza imyaka 21, hagaragazwa ibyemezo by’amavuko byabo (Attestation de naissance) bitarengeje amezi atatu;  

9.      Iyo ari inzu igurishwa, hagomba amafoto abiri  y’amabara (2 photos en couleur) y’inzu igurishwa;  

10.  Umutungo ugurishwa (cyangwa impano) ugombwa kuba ufite    ibyangombwa byemewe n’amategeko, (Fiche cadastrale, Amasezerano y’ubukode burambye, Certificat  d’enregistrement). Ni ukuvuga ko agomba kuba yarabaruje ubutaka

11.  Umutungo ugurishwa iyo ari uwa sosiyete hagaragazwa       icyangombwa kiyiranga cyemewe n’amategeko (Registre de    commerce) n’uyihagarariye akazana fotokopi y’indangamuntu ye.