JADF y’Akarere ka Ruhango igizwe n’abafatanyabikorwa 77 baturuka mu miryango mpuzamahanga, Imiryango nyarwanda, ibigo by’imari, amadini ndetse n’imishinga ya Leta. Ibyo biragaragarira mu mbonerahamwe ikurikira
INGOs | LNGOs | CHURCHES | BANKS | PUBLIC PROJECTS |
20 | 18 | 23 | 10 | 6 |
IBIKORWA BY’INGENZI BIKORWA N’ABAFATANYABIKORWA
1. Kongera umusaruro ku buso hakoreshejwe kwigisha gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure;
2. Kongerera umusaruro agaciro hubakwa inganda, ubwanikiro,…
3. Kwigisha abaturage kwizigamira no kugana ibigo by’imari;
4. Gufasha amakoperative y’abahinzi n’aborozi kubona amahugurwa n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi;
5. Kunganira gahunda ya GIRINKA munyarwanda batanga amatungo (inka, ihene, ingurube);
6. Gushishikariza abaturage korora inka za kijyambere, kujyana amata ku makusanyirizo no gutera intanga;
7. Kwigisha abaturage kwihangira imirimo hibandwa cyane cyane ku rubyiruko;
8. Guhuza abagenerwabikorwa n’ibigo by’imari;
9. Kugeza amazi meza ku baturage;
10. Gufasha abatishoboye kubona aho kuba (inzu);
11. Guharanira ko abagenerwabikorwa babo bagira imibereho myiza babishyurira ubwisungane mu kwivuza banabigisha kwirinda icyorezo cya SIDA;
12. Kwigisha abaturage amategeko abarengera cyane cyane ajyanye n’ubutaka;
13 Kubaka ibyumba by’amashuri n’ibibubuga by’imikino
Prepared by :
BUREZI Eugene