Mwendo: Hatashywe inzu Urwego rwa DASSO rwubakiye umuturage utishoboye wasenyewe n’ibiza

Nirere Séraphine wo mu Kagali ka Kamujisho, Umurenge wa Mwendo arashima cyane Urwego rwa DASSO rwagize uruhare rukomeye mu kumubonera aho kuba nyuma yo kumara igihe kitari gito aba mu nzu itameze neza yaje no gusenywa n’ibiza by’itumba ry’umwaka ushize akamara amezi 10 asembera.

Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro icumbi ryubakiwe uwo mubyeyi  w’imyaka 67 cyabaye ku wa kane tariki 14 Mutarama 2021. Rigizwe n’inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubwiyuhagiriro.

Ibikorwa byo kubaka byatangiye ku ya 1 Nzeri 2020; byamaze  amezi ane bitwara miriyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3,500,000Rwfs) hatabariwemo isakaro ryatanzwe na Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza (MINEMA). Uruhare rwa DASSO ni miriyoni ebyiri (2,000,000Rwfs) yatanzwe n’aba DASSO 59 hakurikijwe ubushake n’ubushobozi bya buri wese. Umuganda wakozwe kuri iyo nzu ufite agaciro kangana na 650,000 Rwfs, uruhare rw’Umurenge n’abandi bafatanyabikorwa rwo rukaba 850 000 Frs.

Mu byishimo bigaragarira buri wese haba ku maso ndetse no mu mvugo, Nirere yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho urwego rwa DASSO. Uru rwego ndarushimira ko rwambaye hafi, rukampa ubufasha, umva... barakoze ku buryo nta wari ugikaraba ngo intoki zicye, [….] kubera kwirirwa bakata, batunda urwondo, bagira gute,…. Bahereye ku ibuye, kuri fondasiyo, kugeza n'uno munsi ni yo mpamvu mbahimira. Njye nta gihembo nabona, Imana yonyine izabampere umugisha.”

Uyu mubyeyi akomeza ashimira Umukuru w’Igihugu ku miyoborere myiza Igihugu kimukesha, akavuga ko iyo ari yo yatumye ahabwa inzu nziza atashoboraga no “kurota” ko yaturamo.

Agira ati “Uwanyereka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaso ku yandi nkamuhobera, nkaririmba nashaka nkanabyina kubera ibyiza byose mukesha. Kuba mpagaze aha ni we mbikesha.”

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO ku rwego rw’Akarere, DCO Frodouard Hategekimana, agaragaza ko igikorwa urwego akuriye rwakoreye uyu muturage  gifite aho gihuriye n’inshingano zarwo; asobanura ko nk’abagize urwego rushinzwe kunganira Akarere mu by’umutekano bagomba gufasha ubuyobozi kubonera ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko biba bibangamiye umutekano wabo.

Ati “Mu mutekano dushinzwe harimo no gufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.  Tugomba rero kugira uruhare mu gufasha ubuyobozi kubonera ibisubizo abantu bose bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo”.

Uyu muyobozi akomeza asaba abagize DASSO mu Karere ka Ruhango gukomeza kurushaho kwita ku nshingano zabo no kurangwa n’imyitwarire myiza, akanasaba abaturage gufasha DASSO gukora inshingano neza.

Ati “Ndasaba bagenzi bange ba DASSO, kwita ku nshingano; twite ku nshingano zacu, turazifite nyinshi, nziza kandi zitanga ibisubizo. […] Twubahirize Code of Conduct (amategeko agenga imyitwarire) kuko ibitugenga byose birimo. Abaturage ndabasaba gukomeza kudufasha: gutanga amakuru, gutunga agatoki ahari ibitagenda neza, gufatanya muri gahunda yo gucunga umutekano muri rusange no gukemura ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yashimye ubufatanye bwa DASSO n’abaturage mu gushakira uyu muturage aho kuba, asaba ko bukomeza no mu kurangiza ibigisigaye.

Yasabye uwahawe inzu kuyifata neza kugira ngo izarambe, anasaba abaturanyi kumufasha ibyo adashoboye.

Kuva mu mwaka wa 2014, Urwego rwa DASSO mu Karere ka Ruhango rumaze gushakira aho kuba abaturage batatu batishoboye  bo mu Mirenge ya Ntongwe, Ruhango, na Mwendo.