Kabagali: Uruganda rukora inzoga mu mutobe w’inanasi rwiteguye kuyigeza ku isoko rigari mu Gihugu

Nyuma y’aho Uruganda ruri mu Murenge wa Kabagali rwenga inzoga yo mu bwoko bwa divayi (Wine) iva mu mutobe w’inanasi ruboneye icyemezo y’ubuziranenge gitangwa na RSB ngo rugiye kongera ibipimo by’inzoga rukora no kuyigeza henshi mu Gihugu

Uru ruganda rukora inzoga izwi ku izina rya “Seruka”; ubuyobozi bwarwo buvuga ko kutagira icyemezo cy’ubuziranenge byari inzitizi ikomeye yari yarabujije kongera ingano y’umusaruro rwagezaga ku isoko.

Ngo ubwo iki cyangombwa cyabonetse uruganda rurateganya kuva kuri toni imwe n’igice z’inanasi rwakoraga mu kwezi, ku buryo mu mezi atandatu ari imbere ruzaba rukora toni ziri hagati y’enye n’eshanu, kandi rukazabasha kugeza icyo kinyobwa henshi mu Gihugu.

Ubwo yasuraga uru ruganda kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2019, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yasabye abashinzwe kurucunga gukomeza kwitwararika amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Uyu muyobozi kandi yatanze inama nyinshi zigamije gufasha mu kongera umusaruro w’inanasi, cyane cyane mu gace uruganda ruherereyemo, ndetse no mu Mirenge y’Uturere tugakikije, ni ukuvuga Ututere twa Muhanga, Nyanza na Nyamagabe.  

Uturere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyanza na Muhanga twasabwe gukangurira abahinzi kongera ubuso buhingwaho igihingwa cy’inanasi ndetse n’umusaruro wacyo kugira ngo hazaboneke umusaruro uzabasha guhaza uru ruganda; ariko igihe rutarabasha kuwakira uko wakabaye ubuyobozi buzabafasha kubona isoko ahandi.

Kugira ngo kandi umusaruro wifuzwa uzabashe kugerwaho, hagarutswe ku gufasha abahinzi kubona amahugurwa akenewe n’imbuto nziza binyuze mu makoperative.

Umuyobozi w’Intara akaba yizeza ubuvugizi bwose bushoboka kugira ngo uruganda rukore kandi neza. Yijeje kandi ko igihe haboneka umusaruro urenze ubushobozi bw’uruganda ubuyobozi bwiteguye gukora ubuvugizi ahashoboka hose kugira ngo umusaruro w’abahinzi ukabonerwe isoko.

Muri uru rugendo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yari ari kumwe n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umurimo n’ishoramari mu Karere.

Uru ruganda rw’inanasi ruhuriweho n’Akarere na Koperative Icyerekezo Kabagali, kuri ubu rukaba rucungwa na Kampani yitwa “EDIANE Family Company Ltd”.