Basabwe kongera ingufu mu bukangurambaga ku guhuza ubutaka, kurwanya isuri n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Abayobozi n’abashinzwe ubuhinzi ku nzego zose barakangurirwa kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kurushaho kwitabira Gahunda yo guhuza ubutaka, kuvugurura urutoki, kurwanya isuri, gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, na gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, ubwo yatangizaga inama yo gutegura igihembwe cy’ihinga 2020B yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020. 

By’umwihariko ku birebana no kurwanya isuri yagize ati “Ntitugomba na rimwe kwirengagiza ko isuri ari umwanzi w’umuhinzi. […] Kurwanya isuri bibe intego imwe mu byo tugomba gukora, kandi ntibigomba guhagarara.”

Ahereye kuri zimwe mu ngero z’ibishanga byatunganyijwe nyamara ubuso buhingwa bukaba bugenda bukendera bitewe n’isuri, yasabye by’umwihariko ababikoreramo kwita ku buremere bw’iki kibazo, bagafata iyambere mu kuyihashya.

Ati “Dukwiye kuzirikana ko isuri yangije imusozi yangiza n’ibishanga, iherezo tukazasigara ntaho guhinga dufite”.

Abashinzwe ubuhinzi, by’umwihariko, yabasabye kujya bakora ubushakashatsi bakagaragaza ibinyuranyo hagati y’umusaruro ubokeka ku butaka bwahinzwe hitawe ku nama na tekiniki za gihanga n’uboneka ahahinzwe hatitawe ku kintu na kimwe muri ibyo. 

Ati “Tugomba gukora ubushakashatsi tukamenya ngo aho twakoze amaterasi, aho twarwayije isuri, ifumbire dushyizemo ntitwarwe umusaruro waho ungana ute uwugereranyije n’ahatararwanyijwe isuri”.

Inyungu y’ubwo bushakashatsi ikaba korohereza abashinzwe ubuhinzi mu kugaragariza abahinzi akamaro cyangwa inyungu za gahunda bashishikarizwa gushyira mu bikorwa no kwitaho.

Ku birebana n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, Visi Meya ushinzwe ubukungu yagaragaje ko kuba abaturage batayitabira uko bikwiye biterwa ahanini no kuba abayobozi batayisobanurira abaturage mu buryo buhagije, ndetse no muri bo abakora ubihinzi n’ubworozi bakaba batarayitabirira kugira ngo babere abandi urugero.

Ati “Tugomba gushishikariza abaturage kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kugira ngo turengere abaturage bacu. Kubona umuntu apfushije inka akihanagura, duhari nk’abayobozi si uburangare bukomeye?”

“Dukwiye gusobanukirwa ko Umuyobozi atari meya, visi meya cyagwa gitifu gusa: n’umufashamyumvire ni umuyobozi, kandi nta muyobozi ukora nk’aho atabona ikibazo. Umuyobozi agomba kubona ikibazo aho kiri kandi akagishakira umuti. Tubanze rero duhindure imyumvire tubone guhindura iy’abaturage”.

Kuri iyi ngingo abitabiriye inama biyemeje ko mu cyumweru kimwe hagomba kuzaba hari impinduka zigaragara mu bwitabire bwa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, by’umwihariko umubare w’inka zafatiwe ubwishingizi ukazaba wavuye kuri 242 zimaze kwishingirwa kugeza ubu ukazaba wiyongereye bigaragara.

Uretse abayobozi b’Imirenge, ashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere no mu Mirenge, abahagarariye imiryango ikora ibikorwa byayo mu buhinzi, abahagarariye amakoperayive akora ubuhinzi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, n’abahagarariye abafashamyumvire mu buhinzi, inama y’uyu munsi yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuhinzi, Ishami rya Muhanga, ari naryo rikurikirana ibijyanye n’ubuhinzi mu Karere ka Ruhango, Bwana Kayumba John.

Mu ngingo zaganiriwe mri iyi nama harimo: Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yateguraga Igihembwe cy’ihinga 2020A, Imigendekere y’igihembwe cy’ihinga 2020A, Ishusho ya Smart Nkunganire System, Imyiteguro y’Igihembwe cy’ihinga 2020B, Imikorere ya Twigire Muhinzi no gushyiraho Imirima shuri ntangarugero; Gahunda yo Kuhira ku buso buto, Kuvugurura urutoki, gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, Gahunda yo gushishikariza buri rugo kugira ikimoteri (ingarani) mu rwego rw’isuku no kongera ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera; Gahunda yo kurwanya isuri n’Imyiteguro y’isarura.