Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe ingengo y'imari basuye Akarere

Kuri uyu wa gatatu tariki 11/03/2020 itsinda ry'Abadepite bakorera muri Komisiyo y’Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu bayobowe na Hon. Murumunawabo Cécile, bakoze urugendo mu Karere muri gahunda yo gusuzuma ikoreshwa ry’ingeno y’imari y’uyu mwaka 2019-2020, binaganisha ku kwitegura kwakira umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Uru rugendo ruri muri gahunda isanzwe y’ibikorwa by’Inteko Ishinga amategeko birebana no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, rukaba rwarateguwe mu rwego rwo gusuzuma igipimo cy'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2019/2020 n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere.

Asobanura imiterere n'intego z'uru rugendo, Umuyobozi w'itsinda yasobanuye ko rugamije kurebera hamwe uburyo iteganyabikorwa ry'amasoko rishyirwa mu bikorwa, uburyo ingengo y'imari iboneka n'uko ikoreshwa, uburyo Akarere gakorana n'izindi nzego mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere, ivugurura ry'ingengo y'imari y'umwaka wa 2019/2020. Ibyo byose kandi ngo bigamije kugira ngo hafatwe ingamba zo gukosora ibishobora kuba bitagenda neza, bikazanafasha Komisiyo mu myiteguro yo kwakira imbanzirizamushinga y'Itegeko ry'ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2020/2021.

Muri uru rugendo, Abadepite babanje gukorana inama n'abagize Komite Nyobozi y’Akarere, n'abayobozi b'Imirenge, abajyanama bagize Komisiyo y’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere, abafite aho bahuriye n’itegurwa n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari, ndetse n'abahagarariye abafatanyabikorwa.

Iyi nama yakurikiwe no gusura bimwe mu bikorwa byagaragaye ko bikeneye ubuvugizi kugira ngo bibe byakongererwa ingengo y'imari kuko bigaragara ko iyo byagenewe idahagije. Mu Byasuwe harimo ikigo cy'urubyiruko cy'Akarere n'umuyoboro w'amazi wa Muhama Nzuki mu Muenge wa Kabagali.

Iri tsinda ryari rigizwe na Depite Murumunawabo Cécile (Umuyobozi w’itsinda), Depite Ayinkamiye Spéciose na Depite Rutayisire Georgette bakaba bari baherekejwe n’umukozi w’Inteko.